Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalImpanuka ikomeye yahitanye umubyeyi (mama) n'abana be bane

Impanuka ikomeye yahitanye umubyeyi (mama) n’abana be bane

Mu gace ka Mbaruk hafi y’umuhanda wa Nakuru – Nairobi, habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu bo mu muryango umwe barimo, umubyeyi (mama) n’abana be bane b’abahungu.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Kanama 2024 mu gihe cya saa moya za mugitondo nibwo iyi mpanuka yabaye, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n’umushoferi uzwi nka Christopher Ambani, gusa we yabashije kurokoka iyi mpanuka.

Nk’uko ababonye iyi mpanuka babivuga, ngo iyo modoka yagonganye n’ikamyo itabashoije kubabogamira ubwo yambukaga umuhanda.

Uwo mubyeyi we n’abana be bahise bitaba Imana, umushoferi we ahita ajyanwa ku Bitaro bya Saint-Joseph kugira ngo yitabwaho n’abaganga.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo witwa Morris Wahome we utagize icyo aba, yavuze ko imodoka yari itwawe na Ambani yari ku muvuduko mwinshi ku buryo byagoranye ko aberereka kuko yari no mu cyerekezo cye.

Hirya no hino mu gihugu cya Kenya, mu kwezi kwa Mata, impanuka zahitanye nibura abagera kuri 1,189, ubuyobozi bw’aho bukaba buvuga ko iyi mibare iteye inkeke.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Abanyakenya 7,198 nibo bakoze impanuka zo mu muhanda, hakaba hariyongereyeho abagera ku 1,908 ugereranije n’umwaka ushize. Mu bagizweho ingaruka n’izi mpanuka ni 3,316 bakomeretse bikomeye, mu gihe 2,693 bakomeretse byoroheje.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!