Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Dr Uzziel Ndagijimana yahawe inshingano nshya

Uwahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Group Plc.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Kanama 2024, nibwo iki kigo gifite amashami arimo Banki ya Kigali cyasohoye itangazo kivuga ko kuva ku wa Gatatu taliki 14 Kanama 2024, Dr Uzziel Ndagijimana agomba kukibera Umuyobozi Mukuru (CEO).

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Kanama uyu mwaka, yari yahuje abagize inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc niho uyu mwanzuro wo kumuha izi nshingano wafatiwe.

Dr Uzziel Ndagijimana yasimbuye kuri izi nshingano Béata Habyarimana uherutse kwegura kuri izi nshingano nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri ayobora iki kigo.

Jean Philippe Prosper, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, yatangaje ko ubunararibonye Dr Uzziel Ndagijimana afite mu bukungu n’imari bizafasha mu gutuma ikigo cya BK Group kigera ku ngamba n’imigambi y’ahazaza gifite.

Yagize ati: “Dr Uzziel Ndagijimana azakorana bya hafi n’abayobozi bakuru b’amashami yacu atanu; uwa Bank of Kigali Plc, uwa BK General Insurance, uwa BK Capital, uwa BK TecHouse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation.”

Dr Uzziel Ndagijimana yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2024 ubwo yasimburwaga na Yusuf Murangwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU