Minisitiri w’uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU hamwe n’umuyobozi mukuru wa NESA BAHATI Bernard basuye abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta mu Karere ka Muhanga.
Basuye aharimo gukosorerwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri Saint Joseph ndetse no muri College Marie Reine aharimo gukosorerwa ibizamini bisoza icyiciro rusange.
Bahasuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2024 nyuma y’iminsi 4 iki gikorwa giteganyijwe kuzarangira tariki ya 21/08/2024 gitangiye.
Basuye abarimu bari muri iki gikorwa babashimira akazi ko gukosora barimo ndetse baganira uko barushaho kunoza sisiteme yo gukosora.