Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAUmukobwa wavuze ko akorera i Kigali yibye umusaza w'Umwongereza arenga miliyoni 140...

Umukobwa wavuze ko akorera i Kigali yibye umusaza w’Umwongereza arenga miliyoni 140 RWF

Umusaza w’Umwongereza witwa Rodrick Lodge w’imyaka 69 y’amavuko, ari kurira ayo kwarika nyuma yo guhonga amafaranga yose yizigamye ubuzima bwe bwose angana n’ibihumbi 85 by’Amapawundi (arenga miliyoni 142 RWF) umukobwa bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma akaza gukebuka ari umutubuzi.

Bivugwa ko ibi byabaye ubwo uyu musaza yari yiriranywe irungu agiye ku mbuga nkoranyambaga abona umukobwa w’uburanga, maze aritinyuka aramwadukira, ahita atangira kumutereta amubwira amagambo meza atigeze avuga mu gihe cy’ubusore bwe.

Uyu mukobwa wari watwaye amarangamutima y’uyu muzungu wari waketse ko ari Umunyakenya yitwa Anitha.

Uyu mukobwa rero yaje kumutuburira mu gihe bari bamaranye amezi atari make baganira ku bijyanye n’urukundo rwabo.

Uyu musaza wahonze amafaranga ye yose yari yizigamye umukobwa atazi, yamenye ko yatuburiwe ubwo yari ageze muri Kenya ku kibuga cy’indege, ategereza ko hari uwaza kumwakira araheba.

Mu gahinda kenshi Rodrick yagize ati: “Nabaye umupfapfa kugeza kuri uru rwego! Ubuzima bwanjye busa n’aho bushyizweho akadomo. Nta faranga, ntaho kuba, ubu ngiye kuba umutindi nyakujya ubuzima bwose nsigaje ku Isi.”

Rodrick Lodge yatangaje ko ayo mafaranga yayohereje ayanyujije mu kigo cya M-Pesa cyo muri Kenya, avuga ko yayoherezaga kugira ngo yubakishe inzu we n’urukundo rwe bazabanamo mu buzima bwabo bwose.

Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko uyu musaza w’umuzungu yari yarishyuriye uwo mukobwa ibindi nkenerwa nk’ikiguzi cy’ubuvuzi, amafaranga y’ishuri n’ibindi by’ibanze.

Uyu musaza ngo yajyaga yohererezwa amafoto na Anitha y’inzu y’ibyumba bine ngo amwereke aho igeze yubakwa, gusa nyuma yaje kumenya ko iyo nzu itigeze ibaho.

Bivugwa ko kugira ngo Anitha amenyane na Rodrick byanyuze ku mugore witwa Mary.

Abo bombi bamaze kumenyana baganiriraga ku rubuga rwa Viber, Anitha akamubwira ko ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikora iby’ubwiza gifite abakozi 30.

Rodrick yagize ati: “Muganira wumvaga ari umuntu wageze ku nzozi ze, akambwira ko yujuje n’inzu i Voi mu ntera nto uvuye i Nairobi.”

Anitha yabwiye uwo muzungu ko afite imyaka 39 y’amavuko, ngo yakomeje kumwoherereza ayo mafoto y’inzu ari na ko amwoherereza andi ye bwite kugira ngo akomeze kumushitura.

Ibi byose byakorerwaga kuri murandasi, bakaganira bandikirana ubutumwa, icyakora uyu musaza rimwe na rimwe yajyaga ashaka kuvugana na Anitha barebana bakoresheje ‘Video call’, ariko igihe cyose bamaranye ubwo yazamuraga icyo cyifizo nyamukobwa yamusabaga gusubiza iryo jambo aho arikuye.

Ubwo rero muri Nzeri 2023, haje igitekerezo cy’uko bakora ubukwe bakabana umusaza abisamira hejuru, yemera no kwishyura inkwano ari na ho yatangiriye kwishyura inzu bazabamo ubwo bazaba bamaze kubana.

Umusaza Rodrick ati: “Yanyohererezaga amafoto y’imirasire y’izuba, n’amatiyo y’amazi ku nzu nyine ubona ko ibintu bigenda neza.”

Mu Ugushyingo 2023, Anitha yabwiye umukunzi we ko agiye kujya mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka amasoko y’ibicuruzwa bye, ariko abwira umukunzi we ko ubucuruzi bwe butagenda neza kuko amafaranga afite adahagije.

Rodrick ati: “N’ibyo byose narabyishyuye, nyuma yaje kunyoherereza amafoto ari kumwe n’inshuti ze bari i Kigali. Ubona ko bameze neza cyane.”

Rodrick yamenye ko urukundo rwe rwo ku mbuga nkoranyambaga na Anitha ari ikinyoma, ubwo yari ageze i Nairobi yamuhamagara akamubwira ko ari mu birometero 500 uvuye mu Mujyi wa Mombasa, nabwo amwoherereza andi mafaranga.

Uyu musaza yatangiye gutungurwa, amera nk’ukubiswe n’inkuba ari mu Mujyi i Nairobi, ubwo nta faranga na rimwe yari asigaranye kuko Amapawundi ibihumbi 85 yose yari amaze kuyoyoka areba.

Icyakora Rodrick yatanze ikirego kuri Polisi ya Kenya kugira ngo byibuze yumve ko byibura hari amahirwe y’uko yagarukana amafaranga ye.

Muri iki Cyumweru Rodrick yatabawe n’inshuti ze, zimuha Amapawundi 600 amufasha gusubira iwabo mu Bwongereza.

Mu gahinda kenshi yagize ati: “Sinkeka ko Anitha abaho. Kugeza n’uyu munsi sinumva umuntu twaganiraga uwo ari we. Sinzi icyo nakora. Konti zanjye zose zarafunzwe kubera kubikuza cyane. Ubu sinshobora kubona kuri pansiyo yanjye kandi ntaho kuba mfite.”

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!