Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGakenke: Abasore babiri bapfiriye mu kirombe

Gakenke: Abasore babiri bapfiriye mu kirombe

Mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bakomoka mu Karere ka Muhanga bakoraga mu Murenge wa Busengo ho mu Kagari ka Gitwa bari abakozi ba Sosiyeti icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yatangaje ko abo basore babuze umwuka ubwo bari mu kirombe bacukura amabuye y’agaciro, mu ijoro ryo ku wa 08 Kanama uyu mwaka.

Ati: “Ayo makuru ni yo abo basore bakomoka mu Karere ka Muhanga, basanzwe bakorera EFEMIRWA Ltd. Babuze umwuka ubwo bari mu kirombe barapfa. Amazina yabo ni Sibomana Oscar w’imyaka 26 y’amavuko na Ishimwe Patrick w’imyaka 19 y’amavuko.”

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Rwanda Mining Board (RMB), ngo aho iyo mpanuka yabereye bahakoreye inyigo babona ko hari ibikwiye kunozwa bahita bahafunga.

Meya Mukandayisenga yatanze ubutumwa agira ati: “Turakomeza guhumuriza abaturage tunabasaba kwirinda gucukura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gatonde.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!