Rusizi: Ibirimo inka n’intama byatwitswe n’inkongi yibasiye urugo rw’umuturage biba umuyonga

Mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umuturage witwa Nzakamwita Leonard urembeye mu Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo nyuma yo guhira mu nzu.

Iyi nkongi yibasiye urugo rwa Nzakamwita mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 07 Kanama 2024 mu gihe cya saa yine z’ijoro, akaba atuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Nyabintare ho mu Mudugudu wa Gakungu.

Iyi nkongi yibasiye urugo rwa Nzakamwita yibasiye inzu ye n’amatungo aho hahiriyemo ibiribwa bitandukanye ndetse hahiye inka n’intama ku buryo yasigaye iheruheru.

Ababonye iyi nkongi y’umuriro bavuga ko  yaturutse ku insinga z’amashanyarazi zaciwe n’abajura zikagwa ku nzu yabo, ibyo byatumye ishya n’ibyarimo bigahinduka umuyonga.

Umuturage utuye muri uyu Mudugudu wa Gakungu witwa Nigirente Damascene, yahamije ko yabonye iyi nzu ishya, bamanuka baje gutabara basanga inkongi iraca ibintu.

Yagize ati: “Twagiye kubona tubona inkongi iraca ibintu turebye dusanga n’inzu y’umuranyi yafashwe biturutse ku runsinga rw’umuriro w’amashyanyarazi,  tugerageza kuzimya twifashishije umukungugu biranga biba iby’ubusa.”

Umugore wa Nzakamwita Leonard witwa Nyirambonyimana Odette, yavuze ko we n’umugabo bari baryamye mu nzu, bagiye kumva bumva ikintu kimeze nk’umuyaga, basohotse basanga n’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Yagize ati: “Numvise ikintu kimeze nk’umuyaga, turebye tubona n’inkongi, duhita dutabaza abaturanyi, bahuruye basanga amatungo arimo inka n’intama byahiriyemo, nibwo twahise dufata umugabo tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo aho arembeye.”

Nyirambonyimana Odette aratabaza asaba ko abagiraneza babagoboka kuko imyaka yose bari basaruye yahiriye mu nzu, bityo kuva uyu munsi bakaba bagiye guhangana n’inzara.

Nyirambonyimana aganira na Kivupost dukesha iyi nkuru yavuze ko buri muntu wese ufite umutima utabara yabafasha uko ashobojwe kose kugira ngo barebe uko bakiyungayunga.

Yagize ati: “Dusigaye iheruheru, ntacyo kurya dufite, hahiye ibiro 200 by’imyumbati, ibiro 220 by’ibigori, inka, ihene n’intama. Muri make nta kintu twasigaranye ariho mpera nsaba abantu batandukanye kuba baduha ubufasha tukareba ko iminsi yicuma.”

Hategikimana Theodore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabintare, yahamije ko iyi nkongi yibasiye urugo rwa Nzakamwita, avuga ko nyuma yo kubimenya hagiye gushakishwa uko uyu muryango wafashwa.

Yagize ati: “Nibyo nk’ubuyobozi ayo makuru twayamenye, igikurikiyeho ni ugushaka uko umuturage yafashwa kugira ngo ubuzima bwe bukomeze.”

Polisi y’u Rwanda ishinzwe kuzimya inkongi yamenyeshe abantu ko uko abantu batinda kuzimya inkongi igihe ibaye, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera no kwangiza byinshi, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kuzikumira no guhangana na zo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazo.

Mu gihe habaye inkongi, buri wese umenye amakuru asabwa kwihutira kubimenyekanisha kugira ngo abari n’abatuye hafi y’aho yabereye bahabwe ubutabazi, ahamagara ku murongo utishyurwa 111 cyangwa 0788311120 na 0788311224.

Hashyizweho inomero y’umuyobozi w’Umudugudu wa Gakungu, ibaruye ku mazina ya Nzeyimana Boniface, 0726237401 kugira ngo umuntu ufite icyo yafashe uyu muryango awufashe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *