Yahya Sinwar niwe muyobozi mushya wa Hamasi

Yahya Sinwar
Yahya Sinwar niwe muyobozi mushya wa Hamasi nyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wayiyoboraga akaza kwicwa na Isiraheli.

“Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.” Isiraheli yishe Ismail Haniyeh wayoboraga Hamasi wasaga nk’umunyamahoro ariko hakaba hagiyeho usa nk’aho ari intagondwa.

Nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro bikomeye cyane byaberaga mu mujyi wa Doha mu gihugu cya Quatar, umutwe wa Hamasi watangaje Yahya Sinwar nk’umuyobozi wayo nyuma y’urupfu rw’uwayiyoboraga Ismail Haniyeh wishwe n’igihugu cya Isiraheli yiciwe mu mujyi wa Tehran.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangarije BBC ko bwahisemo uyu mugabo nk’ugomba kuwuhagararira. Uyu mugabo akaba yari umuyobozi w’uyu mutwe imbere muri Gaza guhera mu mwaka wa 2017. Ibi bikorwa yagiye agaragaramo byose bibogamiye ku mutwe wa Hamasi bimushira ku rutonde rwa ba ruharwa bari mu mboni z’igihugu cya Isiraheli gitegereje kuzica nk’uko biri muri gahunda zacyo zirimo guhiga bukware, no kwica abarwanyi ba Hamasi n’abandi bose bafite imyumvire imwe yo kuyirwanya. Mu banzi ba Isiraheli harimo igihugu cya Irani n’abo biyunze aribo ibihugu byiganjemo ibyo abayisilamu bashinja Guverinoma y’i Telaviv ndetse n’ubutasi bwayo bwica abayobozi bayo urusorongo ariko bikiyongeraho icyaha gikomeye cyo kuvogera ubusugire bwabyo aho bubatsinda mu bihugu byabo ndetse n’ibindi baba baherereyemo by’amahanga.
N’ubwo bwose Isiraheli yiyemeje kurandura burundu abayirwanya bose, ibihugu byo mu burengerazuba birimo Ubwongereza biyishyigikiye bitangaza ko byimirije imbere inzira z’ibiganiro muri iki kibazo.
Muri ibi biganiro byamaze iminsi igera kuri ibiri, yari yiganjemo abayobozi b’uyu mutwe, bikaba ibiganiro bikomeye cyane, hari hamamajwe babiri harimo uyu watowe Yahya Sinwar na Mohammed Hassan Darwish, akaba yari ahagarariye by’ibanga urwego rw’inama ishinga amategeko muri Hamasi rukaba ari narwo rushinzwe gutora abayobozi b’uyu mutwe no gushyiraho amahame awugenga.
Uyu mugabo utari yarigeze agaragara mu ruhame nyuma y’igitero cya Hamasi kuri Isiraheli cyabaye mu kwezi kwa Cumi, afatwa nk’umucurabwenge w’ibitero by’iterabwoba byagiye byibasira iki gihugu, bikekwa ko yari yihishe mu myobo iri munsi y’ubutaka muri Gaza.
Ubuvugizi bwa Hamasi bukavuga ko Isiraheli yishe Ismail Haniyeh wari umunyamahoro kandi akumvikana cyane, igomba noneho guhura na Yahya Sinwar we utoroshye habe na gato. Kandi Javed Ali wahoze avugira urwego rw’umutekano mu gihugu cya leta zunze Ubumwe za Amerika nawe akaba avuga ko uyu mugabo watowe aje kubangamira ihagarikwa ry’iyi ntambara kuko ni umuntu w’intagondwa kandi utajya uha umwanya inzira y’ubwumvikane n’ibiganiro.
Amateka avuga ko uyu Sinwar yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu nkambi ya Khan Younis muri Gaza, akaba ari we washinze urwego rushinzwe umutekano muri Hamasi (Hamas Security Service) ruzwi nka Majd mu myaka ya 1980, akaza gufungwa na Isiraheli aho yakatiwe igifungo cy’imyaka ine mu 1988 kandi akaba ari umwe mu mfungwa 1,027 zahererekanyijwe muri 2011 hagati ya Isiraheli na Hamasi mu gikorwa kiba buri myaka itanu.
Igihugu cya Isiraheli cyivuga ko uyu mugabo ariwe ugezweho kuri iyi nshuro nyuma ya Ismail Haniyeh wishwe, gutorwa kwe bikaba bisa no kujya ku kabarore no gushyira umutwe we ahagaragarira abarashi ba Isiraheli.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *