Madamu/ Bwana Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri (bose)
Impamvu: Ubukangurambaga bwiswe “Dusangire-Lunch”
Madamu/Bwana Muyobozi,
Minisiteri yUburezi ku bufatanye na Mobile Money Rwanda Ltd n’Umwalimu SACCO yatangije ubukangurambaga bwiswe “Dusangire-Lunch”, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo gufatira ifunguro ku ishuri (School Feeding Program) ku banyeshuri biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu mashuri ya
Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi, abayobozi, abakozi bo mu nzego zitandukanye, abikorera, abafatanyabikorwa, sosiyete sivile ndetse n’abantu ku giti cyabo kugira uruhare mu guha ifunguro ryuzuye intungamubiri umunyeshuri
ku ishuri, nk’uko ari kimwe mu by’ingenzi bizamufasha kugera ku nzozi ze zejo hazaza. Uyu musanzu utangwa mu buryo bwanditse bushyikirizwa Minisiteri y’Uburezi (commitment), cyangwa bigakorwa mu buryo bwa “challenge” hifashishijwe urubuga rwa X aho uwiyemeje kugira umusanzu atanga, anashishikariza n’abandi kubikora. Umusanzu uca muri Mobile money mu buryo
bukurikira:
*182*3*10*1# kode y’umunyeshuri , ugatangira umunyeshuri umusanzu we bwite.
*182*3*10*2# Kode yishuri, ugatanga umusanzu ku ishuri runaka.
*182*3*10*3# Umusanzu rusange ku ifunguro ry’umunyeshuri.
Ni muri urwo rwego mbandikiye mbasaba kugira uruhare muri ubu
bukangurambaga no gukangurira abafatanyabikorwa b’ishuri kubwitabira no gutanga umusanzu wabo.