Mu cyumweru dusoje mu burezi bw’u Rwanda havuzwe byinshi bitandukanye n’amafoto atandukanye,hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Umurunga ubategurira amafoto na bimwe mu byaranze uburezi muri icyo cyumweru.
Muri iki cyegeranyo hifashishwa amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko iza REB, NESA, MINEDUC, n’ahandi nko kuri WhatsApp,X, Facebook n’ahandi.
Ng’ibi ibyo twabahitiyemo byaranze Icyumweru dusoje cya tariki 29/7-04/08
1. Hano ni tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo umuyobozi mukuru wa REB, Nyakubahwa Dr. Nelson MBARUSHIMANA yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kamashashi ( GS Kamashashi ) mu Karere ka Kicukiro, agiye kureba uko gahunda nzamurabushobozi yatangijwe. DG asangira n’abanyeshuri ku gikoma na biswi bigenewe abana bari muri gahunda nzamurabushobozi.
2. Hano ni tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo umuyobozi mukuru wa REB, Nyakubahwa Dr. Nelson MBARUSHIMANA yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Kamashashi ( GS Kamashashi ) mu Karere ka Kicukiro, agiye kureba uko gahunda nzamurabushobozi yatangijwe.
3. Hano ni tariki ya 29 Nyakanga, ku munsi wa 5 w’ibizamini bya Leta, mu Karere ka Karongi abanyeshuri 193 basoza mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera (TTC Rubengera) barimo gukora ibizamini bya Leta.
4. Tariki ya 30 Nyakanga abana barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye basoje ibizamini bya Leta.
5. Tariki ya 30 Nyakanga, DG wa NESA hamwe na Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe basura GS Musaza na Rwantonde TSS bareba uko ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye biri kugenda.
6. Tariki ya 02 Kanama abana b’abakobwa bamwenyura bishimiye gusoza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
7. Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024 muri Kigali Convention Center, University of Global Health Equity yizihiza ku nshuro ya 9 ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 birimo; Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Jamaica, Kenya, Liberia, Malawi, Nepal, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Uganda, USA na Zambia.
8. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kanama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Hon. Claudette IRERE atangiza umunsi wa “International Baccalaureate” , “IB day” muri Kigali Convention Center.
9. Ku wa Kane tariki ya 01 Kanama, Minisitiri w’uburezi yasinye amasezerano y’imikoranire na BENEBIKIRA Sisters hamwe na Maranyundo Teaching and Learning Center agamije gushyiraho ikigo kizafasha mu guhugura abarimu mu Rwanda.
Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/02/minisitiri-wuburezi-yasinye-amasezerano-yo-gushyiraho-ikigo-kizafasha-mu-guhugura-abarimu/
Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi asinya amasezerano
9. Iki Cyumweru kandi gisize havuzwe inkuru y’umuyobozi w’ishuri rya GS Nyakagoma riherereye mu Murenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, watanze murumuna we utari na mwarimu ku rutonde rw’abarimu bazakosora ibizamini bya Leta.
Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/01/rusizi-diregiteri-yohereje-ukosora-ibizamini-atari-umwarimu/
10. Umuyobozi wa GS Nkondo II , ishuri riherereye mu Karere ka Kayonza yavuzwe gusinyira umwarimu wigisha mu mashuri abanza ingengabihe y’amasomo yo mu cyiciro rusange akaba amaze imyaka ibiri akosora Geography mu mwaka wa gatatu mu bizamini bya Leta.
11. Iki Cyumweru kandi gisize gusaba guhindurirwa ikigo ku barimu imbere mu karere, no kugurana ku bahuje ibyo bize n’ibyo bigisha birangiye, ariko icyaciye benshi intege ni uko abarimu batize uburezi batemerewe guhindurirwa ibigo uyu mwaka.
12. Iki Cyumweru kandi gisize hamenyekanye ishimwe rigenewe abarimu bari muri gahunda nzamurabushobozi.
Inkuru irambuye:
Umurunga.com