Mu kiganiro na radio kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, Umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Nelson MBARUSHIMANA yasobanuye gahunda nzamurabushobozi yatangijwe kuri 29 Nyakanga 2024, aboneraho no kumara amatsiko n’impungenge abarimu bari gukora muri iki gikorwa ko REB yabatekerejeho.
Abarimu benshi by’umwihariko abigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni ukuvuga, mu wa mbere, mu wa kabiri, no mu wa gatatu barimo kwigisha abanyeshuri batatsinze ibizamini ngo bagire amanota yo kwimuka mu wundi mwaka, bibazaga uburyo abandi bagiye mu biruhuko no muri gahunda zabo bo bagasigara mu kazi ukwezi kose nta shimwe bagenewe bikabayobera.
Umuyobozi mukuru wa REB, yasobanuye ko aba barimu mbere yo gutangira kwigisha bahawe amahugurwa y’iminsi 4.
Mu gihe hari igihuha kivuga ko aba barimu bazahabwa amafaranga ibihumbi 5 ku munsi gukuba iminsi 30 bazigisha, ukongeraho ibihumbi 40 by’amahugurwa, abandi bakavuga ko ari ugukorera ubwitange, DG Nelson asobanuye amafaranga bagenewe uko angana.
Ku bijyanye n’amafaranga agenewe abarimu, yasobanuye ko buri mwarimu uri muri gahunda nzamurabushobozi yagenewe ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda, ku munsi muri ya minsi 4 y’amahugurwa yose hamwe akaba ibihumbi 60.
Hanyuma muri ibi bihumbi 60 mwarimu azahabwa ibihumbi 40 bya tike ijya mu mahugurwa ni ukuvuga ibihumbi 10 ku munsi, noneho ibihumbi 20 bisigaye ni ukuvuga ibihumbi 5 buri munsi muri ya minsi 4 y’amahugurwa REB yayabikiye mwarimu ngo izayamuhe nka tike mu gihe azaba ari kwigisha muri gahunda nzamurabushobozi.
Bivuze ko haba mu mahugurwa no mu gihe cy’ukwezi ko kwigisha umwarimu agenewe ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.
DG yasobanuye ko aya mafaranga ibihumbi 40 kugeza ubu yatangiye kugera kuri konti z’abarimu, ndetse n’ariya ibihumbi 20 asigaye nayo mu cyumweru gitaha bazayabaha bagakora bayafite.
Umurunga.com