Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURURutshuru: M23 yabohoje utundi duce dushya tw'ingenzi

Rutshuru: M23 yabohoje utundi duce dushya tw’ingenzi

Ku wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024, umutwe wa M23 wigaruriye uduce dushya twa Ngwenda na Nyabanira two muri Gurupoma ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Utu duce duashya yatwigaruriye nyuma yo kutwirukanamo Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, iyi mirwano ikomeye yahuje M23 n’ihuriro bihanganye yatangiye kuva mu masaha y’igitondo cy’ejo hashize ku wa Gatanu.

Utu duce M23 yaraye yigaruriye kandi twiyongereye ku tundi duce tw’ibyaro twa Nyakahanga, Katwiguro, Kasave na Kiseguro igenzura.

Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko kugeza mu masaha y’umugoroba imirwano yarimo ijya mbere yerekeza mu gace ka Kisharo gaherereye mu birometero nka 30 uvuye mu Mujyi wa Kiwandja.

Ejo hashize ku wa Gatanu taliki 02 Kanama, ubwo M23 yigaruriraga turiya duce dushya wari wo munsi wa nyuma w’agahenge k’ibyumweru bine kari katangajwe ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko kandi ejo ku Cyumweru taliki 04 Kanama hazatangira kubahirizwa agahenge katangajwe n’abakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda na Congo ubwo bari bahuriye mu nama yabereye i Luanda muri Angola. Gusa ibi M23 yabiteye utwatsi ivuga ko itakubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama ititabiriye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!