Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

M23 yafashe mpiri ingabo za FARDC nyinshi zirimo Mojor na Colonel

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru ko umutwe wa M23 wafashe mpiri abasirikare ba FARDC bagera kuri 17 barimo n’abasirikare babiri bakuru umwe ufite ipeti rya Coloneri n’undi ufite irya Majoro.

Bivugwa ko byabaye nyuma y’imirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, iyi mirwano yabaye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024.

Andi makuru avuga ko hari n’abambari ba FARDC barimo Aba-Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi bafashwe na M23, bafatiwe ahitwa Rubera, Kiseguro na Kigunga ho muri Gurupoma ya Binza.

Iyi mirwano kandi ngo yasize M23 yigaruriye uduce twinshi two muri Chefferie ya Bwisha turimo; Katolo, Makoka, Katwiguro, Kisharo, Kamukwale na Shabafu Kasave.

Binavugwa ko uyu mutwe waba warigaruriye Intara ya Tshombo gusa nta makuru ahamye arabyemeza.

Intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa iracyakomeje, hari hatangajwe agahenge k’ibyumweru bine kari katangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kagombaga kurangira ejo ku Cyumweru taliki 04 Kanama.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!