Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Umukobwa arakekwaho kwica no kujugunya mu bwiherero umwana we afatanyije na nyina

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu Kagari ka Gihinga haravugwa inkuru y’umukobwa wabyaye umwana hanyuma agafatanya n’umubyeyi we (nyina) kumwica ndetse bakanamujugunya mu bwiherero.

Amakuru avuga ko intandaro yo kwica uyu mwana yaturutse ku kuba uwamuteye inda yaramwihakanye.

Nyuma y’uko hari uwatanze amakuru, bamwe mu baturage bavuga ku wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024, batunguwe no kumva ibyabaye ku mwana w’umukobwa wafatanyije na nyina umubyara gukuramo inda, akanamufasha kwica urwo ruhinja rwakuwe mu bwiherero.

BTN TV yatangaje ko uyu mukobwa witwa Anitha yahise acika inzego zishinzwe umutekano akaba akomeje gushakishwa, ni mu gihe nyina bikekwa ko bafatanyije kwica uruhinja yamaze gutabwa muri yombi.

Umujyanama w’ubuzima utuye muri kariya gace, yatangaje ko bajyaga babaza Anitha niba atwite ndetse bakanamugira inama yo kujya kwipimisha kwa muganga niba koko atwite, ariko mu kubasubiza ngo yarabatukaga akababera ibamba.

Uwari inshuti ya Anitha mu mudugudu we yemeza ko yari yaramubwiye ko atwite, ariko ngo yanamubwiye ko umugabo wamuteye inda yamwihakanye, ntacyo azamufasha ahubwo azirwariza.

Abaturage bo bakomeza bemeza ko ibyo uyu mubyeyi n’umwana we bashinjwa bitari bikwiye, basaba ko nibaramuka bahamwe n’icyaha bakekwaho bazazanwa mu ruhame.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!