Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZI"Igihe kirageze ngo amanyanga ari mu rutonde rw'abakosora ibizamini bya Leta amenyekane"...

“Igihe kirageze ngo amanyanga ari mu rutonde rw’abakosora ibizamini bya Leta amenyekane” Imboni y’umwarimu

Hakomeje kumvikana no kugaragara amanyanga ku rutonde rw’abakosora ibizamini bya Leta, aho bigaragara ko hari abantu bamwe bari ku rutonde batujuje ibisabwa nyamara ababyemerewe barabuze amahirwe yo kujyayo.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe umwarimu wigisha mu mashuri abanza umaze igihe akosora ibizamini byo mu mashuri yisumbuye, ndetse hanavuzwe umuyobozi w’ishuri washyize ku rutonde rwo gukosora murumuna we utigisha no kuri icyo kigo.

Bivugwa ko aba bamenyekanye ari bake ugereranyije n’abarimo batabyemerewe. Ku rukuta rwa X rwa NESA umuntu bigaragara ko ari umwarimu wiyise PK TURAGUKUNDA yanditse ubutumwa burebure asaba NESA ko yakemura ikibazo cy’abakosozi ndetse anatanga inama z’uburyo byanozwamo.

Yagize ati:”lgihe kirageze bashake abakosozi bashya bifashishije system ya TMIS bizafasha kumenya abarimu nyabo kuko ntiwabasha kwinjira muri iyi
system utari umwarimu byongeyeho
Kandi w’iryo somo kuko urutonde
rw’abakosora ni urwa kera cyane.
bagenda bongeramo bake bake, ibi
bivuze iki? Bivuzeko umuntu waba
warigeze gukosora muri 2010
aracyasohoka ku rutonde kabone
n’ubwo yaba yaravuye mu bwarimu,
ikindi gihari ni uko uturere tumwe na
tumwe bakora maguyi (amanyanga) mu kwinjiza new markers (abakosozi bashya).

Muribaza ngo kuki tubatuma
timetable ( Ingengabihe y’amasomo) bakayizana? Ba HTs ( abayobozi b’amashuri) benshi bagusinyira icyo ushaka iyo uri incuti zabo!

Umwanzuro :
1. Buri mwaka hage habaho
gusaba no kwiyandikisha muri
system ya TMIS( application &
registration)
2. Application zoherezwe muri
NESA.
Bitabaye ibyo, Marking ya national
exam (ikosorwa ry’ibizamini bya Leta) izahora ikemangwa! Murakoze.”

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru NESA ntacyo yari yagatangaje kuri ubu butumwa.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Ndabona iyo myanzuro yaba ariyo hajya hakorwa ibizamini kandi bigakorerwa mu ikoranabuhanga,biriya ngo ni amajonjorwa bikavaho byatuma hajyayo abujuje ibisabwa nta kindi kigendeweho.Murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!