Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRusizi: Diregiteri yohereje ukosora ibizamini atari umwarimu

Rusizi: Diregiteri yohereje ukosora ibizamini atari umwarimu

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakagoma ruherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nzahaha, aravugwaho gushyikiriza Ikigo cy’Ubugenzuzi by’amashuri n’Ibizamini, NESA, urutonde rw’abarimu bazakosora ibizamini bya Leta ruriho murumuna we, utari na mwarimu.

Amakuru avuga ko uwari usanzwe ku rutonde rwa NESA rw’abemerewe gukosora ibizamini bya Leta bo kuri iki kigo yaje gutungurwa no kutibona kuri urwo rutonde.

Bivugwa ko uyu mwarimu ajya gukurwa kuri urwo rutonde yari amazeho igihe kirekire, byaturutse ku kibazo yigeze kugirana n’umuyobozi wa G.S Nyakagoma, ahita ajya kumukomanyiriza mu buryo atamenye, aza kwisanga yarakuwe ku rutonde rw’abazakosora ibizamini bya Leta.

NESA nyuma yaje kugaragaza ko ikeneye abandi barimu mu biyongera ku bari basanzwe mu rwego rwo kwihutisha ikosora ry’ibi bizamini, maze isaba abashinzwe uburezi mu turere gutegura abandi barimu bagomba kujya ku rutonde rushya.

Umuyobozi wa G.S Nyakagoma rero nawe yagombaga kugira abarimu babiri yongeraho barimo umwe mu mashuri yisumbuye n’undi wigisha mu mashuri abanza, bivugwa ko aha ariho yaje gukorera ikosa ryiswe ‘ibara’.

Uyu mwarimu wari waramaze gukomanyirizwa na Directrice ngo yari yaramaze gukurwa ku rutonde rw’abarimu bazakosora ibizamini kandi yigisha mu mashuri abanza, ndetse urutonde rwabo rwari rwaramaze koherezwa.

Ku rutonde rw’agateganyo rw’abarimu bazakosora ibizamini by’icyiciro rusange haje kugaragaraho umwarimu witwa Niyonkuru Lydia, bigaragara ko yigisha aha kuri iki kigo cya G.S Nyakagoma kandi atahigisha.

Ikinyamakuru mamaurwasabo dukesha iyi nkuru mu gushaka kumenya icyatumye uyu muyobozi ahitamo gukora ibi, mu icukumbura cyakoze cyasanze uyu mwarimukazi ari murumuna w’uyu muyobozi w’iki kigo bavukana ku babyeyi bombi.

Intonde z’abagomba kujya gukosora ibizamini bya Leta zivugururwa buri mwaka, akenshi rero kuri uru rutonde abasanzweho bagumaho kereka nk’abagaragajwe nk’abagize amakosa runaka mu ikosora riheruka bakaba bakurwa kuri urwo rutonde noneho abashinzwe uburezi mu turere bamara kuzuzuza neza zikoherezwa muri NESA.

Andi makuru avuga ko iki kimenyane cyakoreshejwe kugira ngo uwanzwe na Directrice akurwe kuri uru rutonde ari nacyo cyakoreshejwe ngo murumuna w’uyu muyobozi arushyirweho kandi atigisha kuri iki kigo.

Usanzwe ari umukozi w’akarere ushinzwe uburezi asanzwe ari mukuru w’umugabo w’uyu mwarimukazi washyizwe muri uyu mwanya atarakwiriye, ikintu gitera kwikanga ubufatanye mu ikosa cyangwa icyaha.

Uyu mwarimukazi utarigeze uba umwarimu muri iki giko n’umunsi umwe, asanzwe ari murumuna w’umuyobozi w’iki igo cyamushyize ku rutonde rw’abarimu bazakosora nk’umwarimu usanzwe ahigisha.

NESA yashyize hanze urutonde rw’abarimu ibihumbi 10,000 bazakosora, uyu mwarimukazi ururiho yitwa Niyonkuru Lydia ugaragaraho ko yigisha ku kigo cya G.S Nyakagoma atariho yigisha, kuri uru rutonde ni nimero 9828.

Directrice wa G.S Nyakagoma, Niringiyimana Dativa, ubwo yabazwaga niba uyu mwarimukazi yigisha ku kigo abereye umuyobozi, yahise akupa telefone ye ngendanwa anayikura ku murongo.

Nyuma yaje kwandikirwa ubutumwa bugufi nyuma y’igihe kirekire aza gusubiza agira ati: “Habayeho kwibeshya kandi byamenyeshejwe NESA, ubu ntabwo akiriho.”

Umukozi w’akarere ushinzwe uburezi, ntiyabonetse ku murongo wa telefone ngo agire icyo abivugaho, kuko ngo ari hanze y’igihugu.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yamaze gusinyirwa nk’umwarimu kuri iki kigo ndetse ngo ari mu bazaba bari gukosora.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!