Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: Umuturage birakekwa ko yakubiswe agafunganwa n'ihene ashinjwa ubujura bucurano

Kigali: Umuturage birakekwa ko yakubiswe agafunganwa n’ihene ashinjwa ubujura bucurano

Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Uwaruraza umugabo witwa Muhire Yoweri arataka atabaza avuga ko yakubiswe na Komite y’Umudugudu wa Uwaruraza uko ari batanu bakamufungira mu nzu y’umudugudu ashinjwa kwiba ihene.

Muhire Yoweri arataka gukubitwa agafungirwa mu nzu ikorerwa y’umudugudu.

Uyu Muhire Yoweri yarakubiswe  yisanga iruhande rwe hari ihene ashinjwa kuyiba, bavuga ko ari igihanga bamufatanye ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 ahagana saa munani z’amanywa.

Umukuru w’Umudugudu  wa Uwaruraza Ngiramahirwe Isaac aravuga ko yafashwe akekwaho kwiba agahakana ko bamukubise yagize ati:”Reka ntabyo urumva iyo umujura afashwe ntabwo yakwemera ko tumutwara nawe urabyumva ntabwo yabyemera niba umuntu tumufashe tugundagurana nawe kimwe ashobora kugwa ashobora kukwinyugushura si umuntu utwara nk’uwo ujya guha ukarisitiya.”

Umukuru w’umudugudu wa Uwaruraza Bwana Ngiramahirwe Isaac arahakana gukubita Muhire Yoweri.

Akomeza avuga ko batamukubise iyo umuntu afite ibyaha agira uko asobanura ngo arebe uko yava mu cyaha.

Ku rundi ruhande bamwe mu baturage babonye uko ikibazo cyatangiye babwiye Tv1 na Radio one dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo Muhire Yoweri yarenganye n’ihene bafunganywe yazanywe kuri moto n’umwe mu bagize komite y’umudugudu ngo bayimugerekeho bamukorere dosiye y’ubujura.

Yagize ati:”Biriya bintu byo kwiba ihene ni ukubeshya kuko njyewe bamufata nari mpari nta muntu watakaga ko yibwe ihene, nta n’ihene nabonye bamujyananye pe .”

Undi muturage yavuze ko bakubise Muhire Yoweri, yagize ati:”Bamukubise pe n’ihene iri imbere ye ngo yayibye uriya mugabo ntabwo tuzi ko yiba ni ukuri!.”

Abaturage bavuga ko icyo bapfuye ari ukudahuza ku mazu basenyesha yubakwa mu kajagari bamwe bafata amafaranga ntibayasangire n’abandi we agahita atanga amakuru hejuru akabarega.

Bakomeza basobanura ko iyo hene bayizanye nyuma y’uko yiriwemo bakemeza ko nta hene yibye yakubiswe n’abamujyanye mu nzu y’umudugudu ari nabo bazanye iyo hene.

Bakomeza bavuga ko arimo kuzira gutanga amakuru ku mazu yubakwa mu kajagari bakemeza ko ihene bavuga ko yibye bayizanye kuri moto.

Yoweri yemeza ko uyu mukuru w’umudugudu atari ubwa mbere  hari ikindi gihe nabwo umuyobozi w’umudugudu yigeze kumufata bapfa akajagari akamukingirana mu nzu ye akamwambura na telefoni ye akanayigumana n’ubu akiyifite.

Yemeza ko bapfa akajagari kubakwa mu Mudugudu wa Uwaruraza kubera batanga amakuru bakaza bakagakuraho kubera ko katemewe.

Muhire Yoweri akomeza avuga ko umukuru w’umudugudu aba yabashyigikiye kubera aba yariye amafaranga,agasaba ubutabera  kumurenganura.

Ni mugihe ku rundi ruhande abaturage bavuga ko Muhire Yoweri atiba  bikavugwa ko yatanze amazu yubakwa mu kagajagari akaba ari byo azira.

Ku rundi ruhande ngo uyu mugabo niwe ubashije kugaragara kuko ngo Komite y’umudugudu ibayoboje inkoni y’icyuma(igitugu). Kuko ngo hari n’abandi bafatwa bagakubitwa abandi bagahimbirwa ibyaha bibafungisha.

SRC: TV1

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!