Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalUmuyobozi wa Hamasi Ismail Haniyeh yiciwe muri Irani

Umuyobozi wa Hamasi Ismail Haniyeh yiciwe muri Irani

Isiraheri ikomeje kunogonora abo bahanganye mu ntambara.

Intambwe ku ntambwe Isiraheri iri kugenda yikiza abanzi ihanganye nabo.

Ismail Haniyeh w’imyaka 62, akaba umuyobozi w’umutwe wa Hamas, yivuganiwe mu gihugu cya Irani aho bikekwa ko yaba yishwe na Isiraheli n’ubundi ihanganye n’uyu mutwe mu ntambara kandi ikaba yarahize ko igomba guhiga umurwanyi w’uyu mutwe aho ari aho ariho hose n’undi wese uyikorera cyangwa ufite aho ahuriye nawo yaba mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu rwego rwa gahunda yihaye yo kuwurandura burundu. Iki gitero nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Irani, biravugwa ko cyibasiye inyubako yari aherereyemo mu mujyi wa Tehran mu bitero by’indege byabaye ku isaha ya saa sita z’ijoro za GMT, aho yari yaje mu irahira rya perezida w’iki gihugu.

Igihugu cya Isiraheli kitagize icyo cyivuga kuri ibi gishinjwa byo guhitana uyu mugabo, kiravuga ko intego yacyo ari kurandura uyu mutwe. Kandi na none uretse uyu wishwe, iki gihugu cyasubizanije umujinya nyuma yo gushotorwa na Hamasi ku gitero wagabye muri iki gihugu kugera ubu abantu bagera 39,400 bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwihorera Isiraheli yatangiye mu gace ka Gaza Strip kabarizwa mu maboko ya Hamasi nk’uko n’ubundi minisiteri y’ubuzima y’uyu mutwe wa Hamasi ibitangaza.

Uretse umuyobozi w’uyu mutwe wa Hamasi kandi Isiraheli yemeje ko yivuganye uwari uyoboye ibikorwa bya gisirikare by’umutwe wa Hezborall Fuad Shukr mu gitero cy’indege n’ubwo uyu mutwe wo utarabyemeza.

Haniyeh wari waratanagajwe nk’icyihebe na Leta zunze ubumwe za Amerika, yabaye umunyamuryango ukomeye w’umutwe wa Hamasi muri za 1980, aza gukatirwa n’igifungo cy’imyaka itatu yafatiwe na Isiraheli nyuma aza guhungira mu butaka butagize aho bubogamiye buri hagati ya Isiraheli na Libani. Muri 2017, yatorewe kuba umuyobozi w’ibiro bya politiki bya Hamasi kandi anagirwa minisitiri w’intebe wa Palestina ku ngoma ya Mahmoud Abbas nyuma y’uko umutwe wa Hamasi wari wamaze gutsindira imyanya myinshi mu matora, icyo gihe muri 2006.

Kugeza ubu Isiraheli yirinze kuvuga byinshi ku iyicwa ry’uyu muyobozi mu gihe igihugu cya Irani cyo cyatangaje ko Isiraheli igomba kubiryozwa.

Loading

SourceBBC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!