Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUCongo n'u Rwanda byemeranyije igihe cy'agahenge

Congo n’u Rwanda byemeranyije igihe cy’agahenge

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yemeranyije agahenge n’u Rwanda, kazatangira ku wa 04 Kanama 2024.

Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwa dipolomasi, ibihugu byombi byahuriyemo ejo hashize ku wa Kabiri taliki 30 Nyakanga, ubwo intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zahuriye n’intumwa z’u Rwanda muri Angola i Luanda.

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner, mu gihe intumwa z’u Rwanda zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yatangaje ko “Guhera ku wa 04 Kanama muri RD Congo hazaba agahenge. Icyemezo cyafatiwe i Luanda uyu munsi mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya RD Congo n’u Rwanda, ku buhuza bwa Angola.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola nayo yashimangiye iby’aka gahenge nayo ibinyujije ku rukuta rwa X.

Aka gahenge kaje kiyongera ku kamaze ibyumweru bine gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora aka gahenge ko ntabwo kubahirijwe aho mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru hagiye humvikana imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, buri ruhande rugashinja urundi kwica agahenge.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!