Nyuma y’uko abantu 12 bapfuye bishwe n’igisasu bikekwa ko cyaturutse muri Liban, kuri ubu harakekwa ko Israel ishobora kwihorera ku mutwe wa Hezbollah ishinja kurasa ibyo bisasu, nubwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bubihakana bwivuye inyuma.
Kuva Israel ya kwinjira mu ntambara n’umutwe wa Hamas, amakuru yakomeje kuvugwa ko ishobora kwinjira mu ntambara na Hezbollah,na cyane ko impande zombi zakomeje kurebana ayingwe ntibatinye no gukozanyaho bya hato na hato .
Israel yagiye irasa mu birindiro by’uyu mutwe ndetse ikica bamwe mu barwanyi bawo, mu gihe nawo wakunze kurasa muri Israel,rimwe na rimwe ukica abasirikare bayo.
Icyakora igisasu cyarashwe mu gace ka Golani kagenzurwa na Israel,kigahitana abantu 12 bari biganjemo urubyiruko cya hinduye ibintu burundu, kuko iki gihugu cyahise gifata umwanzuro kivuga ko kizihorera mu buryo bikomeye.
Amakuru avuga ko Israel yatangiye kwitegura intambara na Hezbollah yamara iminsi mike,icyakora Hezbollah kuko itemera ko ari yo yagabye iki gitero, cyaguyemo abantu 12 amakuru avuga ko ishobora kwirwanaho yirinda,ibi bikavamo intambara yeruye.
Nanone Perezida wa Iran,Masoud Pezeshkian yavuze ko Israel niramuka igabye ibitero simusiga kuri Hezbollah,izahura n’ibibazo bikomeye cyane.
Cyakora Minisitiri w’Ingabo muri Amerika,Lloyd Augustin, yatangaje ko yizeye ko impande zombi zihanganye zishobora gukumira amakimbirane biciye mu nzira y’amaho.
Ni mugihe na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan nawe aherutse gutangaza amagambo akomeye ateguza gutera Israel mu rwego rwo gafasha abanya-Palestine.