REB isobanuye imbogamizi abarimu batize uburezi bahuye nayo mu gusaba mutation

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 nibwo sisiteme yo gusaba guhindurirwa ibigo yafunguwe. Bimwe mu bishingirwaho kugirango umwarimu yemererwe gusaba ni uko agomba kuba yarize uburezi. Abatarabwize bagomba kubanza gusoza amahugurwa yabagenewe abagira abanyamwuga.

Iyi ngingo yashegeshe aba barimu bibaza impamvu bakumirwa kandi aho bakwimukira hose ari mu gihugu bitababuza gukomeza ayo mahugurwa.

REB yasubije aba barimu iti:” Mwaramutse neza, mu rwego rwo gukomeza gufasha no gukurikirana neza amahugurwa y’abarimu batize uburezi yatangiye muri Mata 2024 ndetse ubu akaba agenda neza; REB yakoze igenamigambi ry’amahugurwa hashingiwe ku bigo bakoreramo.”

Yakomeje igira iti:” Bivuze ko umwarimu aramutse avuye mu kigo akoramo byagorana gukurikirana isuzumabushobozi rikorwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Ibi rero byakozwe biri mu nyungu z’umwarimu n’uburezi. Turizeza abo barimu ko nyuma y’umwaka bazahabwa uburenganzira bwo gusaba kwimuka nka bagenzi babo.”

Loading

One Comment on “REB isobanuye imbogamizi abarimu batize uburezi bahuye nayo mu gusaba mutation”

  1. Ubanza mubona abo barimu batize uburezi ntacyo babafashije da!
    Gusa niba mubona Ari abarimu nk’abandi, mwakabahaye service nk’izabagenzi babo.
    Ngewe mbona iryo riba Ari ivangura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *