Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIMinisitiri w'uburezi yatangiye gukemura kimwe mu bidindiza ireme ry'uburezi.

Minisitiri w’uburezi yatangiye gukemura kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’uburezi Nyakubahwa Gaspard TWAGIRAYEZU yashimangiye ibyo yavugiye I Musanze mu matariki 10 ya Kanama 2023 ubwo yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi mbere gato y’uko aba Minisitiri w’uburezi mu Rwanda. Icyo gihe yavuze ko abarimu bahora basaba guhindurirwa ibigo badindiza ireme ry’uburezi.

Ubwo yari mu Karere ka Musanze yagiye gutangiza amahugurwa ku barezi bazigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu mashuri y’incuke n’abanza yavuze ko hari abarezi bahora ku biro bya Minisiteri y’Uburezi, abandi bakora inyandiko zisaba guhindurirwa ibigo bigishaho bakaba badindiza iterambere ry’uburezi ku nyungu zabo bwite.

Icyo gihe yagize ati:” Umurezi arasaba guhindurirwa ikigo hashira nk’amezi atandatu yabona ikindi kigo akumva yakijyamo, ugasanga ni ibyo yiberamo nta kindi.”

Yakomeje agira ati:” Mutation ni ikibazo turi kwigaho ngo ige ikorwa neza byaba byiza umurezi akoze mutation ariko ntihagire ingaruka biteza nyuma yayo.”

Icyo gihe yavuze ko nibura umurezi yagombye gusaba guhindurirwa ikigo mu gihe amaze nibura imyaka 3 kuri icyo kigo.

Ibi yabishimangiye ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 hafi umwaka ayoboye Minisiteri y’Uburezi ubwo yatangazaga ko sisiteme yo gusaba guhindurirwa ibigo imbere mu karere cyangwa kugurana ku bahuje ibyo bize n’ibyo bigisha ifunguye ariko bimwe mu bishingirwaho kugirango umwarimu yemererwe ari uko agomba kuba amaze nibura imyaka 3 kuri icyo kigo ndetse n’uwazamuwe mu ntera nibura akaba amaze imyaka 3 kuri iyo ntera. Ikindi ni uko abarimu batize uburezi batemerewe mu gihe batarasoza amahugurwa yabagenewe abagira abanyamwuga.

Izi ngingo zakumiriye abarezi benshi kuko hari nk’uwari kuzuza imyaka 3 mu kwezi kwa 11 uyu mwaka ariko sisiteme ihita imujugunya.

Ibi bizatuma umubare munini w’abarimu baguma ku bigo bigishaho, basanzwe bamenyereye bizarushaho guteza imbere uburezi muri rusange.

Ku rundi ruhande ariko bigaragara ko kuba abarimu bategereye imiryango yabo, biri mu byangiza iterambere ry’uburezi, kuko usanga abenshi ku wa gatanu imitima iba itekereza gusanga imiryango yabo, ugasanga hari ababuze imodoka ku wa mbere bagakererwa cyangwa bagasiba akazi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!