Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi: Umuturage aterwa amabuye hagakekwa amadayimoni

Intara y’Uburengerazuba, Akarere ka Karongi, Umurenge wa Murambi  Akagari ka Shyembe, mu mudugudu wa Kaburega, Umuturage witwa Ugirumurera Clementine arataka guterwa amabuye n’ibinonko atazi aho bituruka bikavugwa ko ari amagini (Amadayimoni),abikora.

Ugirumurera Clementine aterwa amabuye hagakekwa amadayimoni ko ariyo amutera amabuye.

Ugirumurera ni umubyeyi w’abana babiri aganira na  Radio one na Tv1, dukesha iyi nkuru yavuze ko batabona aho ayo mabuye ava abona bigwa gusa.

Akomeza avuga ko amabuye amugwaho bituma ajya gucumbika mu baturanyi bikamusangayo basenga bikagabanyuka.

Umwe mu baturage waganiriye na Tv1 yahamije ko bituruka mu kirere bikikubita aho, ariko biza ari we wenyine bishaka.
Abajijwe ibyaribyo ati:”Wamenya ari ibiki?”

Abaturage bahamije ko babona ibinonko biza ariwe bisanga bimwikubitaho,bikaba  byaratangiye ubwo yari mu murima.

Ugirumurera avuga ko kuva mu gitondo cya tariki ya 27 Nyakanga 2024 aribwo yatangiye kugabwaho igitero.
Avuga ko atazi niba ari abantu cyangwa ari imyuka mibi,akomeza avuga ko k’umunsi bishobora kuba nk’inshuro icumi.

Yakomeje avuga ko iyo ageze no mu mabuye y’amasarabwayi bikomeza bikamutera, yatangaje ko yahunze urugo rwe, yavuze ko haje n’umuriro akawuzimya.

Umubyeyi wacumbikiye uyu  Ugirumurera yemeza ko yaraye iwe amaze kuvuza induru ko biza bikikubita imbere ye.

Umukuru w’umudugudu wa Kaburega Mugiraneza Aisha yemeje ayo makuru ko nawe ibyo binonko n’amabuye yabyiboneye birikugwa yagize ati:”Nagiyeyo amabuye atatu narayabonye ariko ntubona uyatera n’ukubona gusa aguye ntumenye uyateye.”

Akomeza avuga ko uretse kuba bahashyiraho irondo gusa ko abayatera batagaragara bigoye gufata icyemezo.

Avuga ko wakemura iki kibazo wabonye uyatera mu gihe hataboneka uyatera ntacyemezo cyafatwa.

Ni mugihe Ugirumurera n’abaturanyi be bafashe umwanzuro wo gusengera iki kibazo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!