Umuyobozi Mukuru wa REB, Nyakubahwa Nelson MBARUSHIMANA ,yasuye ishuri rya GS Kamashashi kugira ngo arebe uko gahunda nzamurabushobozi iri gushyirwa mu bikorwa.
Yasuye iri shuri riherereye mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo hirya no hino mu gihugu mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano hatangiye gahunda nzamurabushobozi ku bana batatsinze amasomo ngo bimuke.
Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi no gutanga amahirwe ku bana batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri.
Icyo Umuyobozi Mukuru wa REB, yabonye, ni uko abanyeshuri biteguye gukurikirana amasomo bagiye guhabwa kandi n’abarezi yabonye nabo biteguye kwakirana yombi aba banyeshuri, bityo hakaba hitezwe umusaruro unoze.