Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIAbarimu kugemura no kujya kogosha abana bishinze imizi, ntibavuga rumwe na Minisiteri...

Abarimu kugemura no kujya kogosha abana bishinze imizi, ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Uburezi yabakumiriye mu gusaba guhindurirwa ibigo

Mu gihe abarimu benshi bari bategerezanyije amatsiko menshi ko umunsi wo gufungura gusaba guhindurirwa ibigo bakoraho bakegera imiryango yabo ugera, bakibona ibigenderwaho mu gukora iki gikorwa benshi babaye nk’umushogoro ukubiswe n’umwuka ushyushye cyangwa ikinonko gikubiswe n’imvura.

Kugemura, kujya kogosha abana,… ni zimwe mu mvugo zamamaye cyane mu barimu aho cyane cyane abagore bigisha kure y’aho abagabo babo bari cyangwa ingo zabo akenshi buri wa gatanu baba batashye bagenzi babo babavugiraho neza ngo baragemuye. Ibyo baba bagemuye ntimubimbaze.

Abagabo nabo bigisha kure y’ingo zabo nabo usanga banyuzamo bagataha abo bakorana bati :” Kanaka agiye kogosha abana.” Undi ati :” Aka kanya avuyeyo bararaje?”

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ku isaha ya Saa 19:17, Minisiteri y’Uburezi isa n’iyashimangiye izi ngendo z’abarimu bamwe na bamwe ubwo yatangazaga ko ifunguye ku mugaragaro gahunda yo gusaba guhindurirwa ibigo imbere mu karere cyangwa kugurana ku bahuje ibyo bize n’ibyo bigisha. Benshi banyarukiye muri sisiteme ya TMIS maze bagezemo bakirwa n’udukubo dutukura, abandi babura akajambo “Next” ( Komeza).

Bimwe mu bishingirwaho byabaye urucantege kuri bamwe ni ukuba uwemerewe gusaba agomba kuba nibura amaze imyaka itari munsi y’itatu mu kazi.

Icyarangije benshi ni uko abarimu batize uburezi batemerewe gusaba mu gihe batarasoza amahugurwa yabagenewe abagira abanyamwuga.

Ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Uburezi abarimu bagaragaje amarangamutima yabo bavuga icyo bifuza;

Uwitwa Pascal MUSHIMIYIMANA ati:” Bwana bayobozi muri minisiteri y’uburezi mudufashije mwareba uburyo muha amahirwe uncertified teacher ( abarimu batize uburezi) nabo bakemererwa hanyuma bakazakomereza amahugurwa aho bazimurirwa. Murakoze cyane!!

Uwitwa Newton ati:” Umwaka ushize twari tuziko mutation tuzayibona ubu, amabwiriza none turabona ayatanzwe atandukanye n’ayatanzwe ubwashize ubu mutation tuzazibona koko mwongereho umwaka wose, mutworohereze murakoze.”

Uwiyita TB Tichæ ati:”Abayobozi, ingingo ya munani mu bisabwa kugirango umuntu asabe transfer /interchange muyisuzume neza isa n’aho ibogamye, ariya mahugurwa hari abayarimo(phase1) ariko hari n’abandi batari bayatangira ( phase2) mutange amahirwe for urgent reason kuko mu gihugu hose amahugurwa azahaba.”

NKURUNZIZA Emmanuel ati:” Yeweeeh! Imyaka muyigize itatu koko! Iyo mukomeza kuyigira ibiri koko. Babyeyi mwakorohereje abarimu kwegera imiryango yabo koko . Mwagize ibiri nko kuri permutations biba byoroshye nta cyuho cyiba gisigaye.”

Uwiyita Inzira ya Muntu nawe ati:” Uko imyaka ishira, mugenda mushyiraho amananiza atuma mwarimu acika mu rugo rwe koko! Mukwiye kureba kure, mukareba inzererezi z’abana babyawe n’abarimu muri korora! Biteye ishavu .

Uwitwa Olivier ISHIMWE ati:” Mwaramutse neza mwo kagira inka n’amafaranga.Ingingo ya 8 nimba byashoboka mwakongera mukayikorera ubugororangingo kuko twe tutize uburezi iratubangamiye peee!Mugerageze mwumve ubusabe bwacu.”

Uwitwa Teacher Samuel ati:” Rwose
Minisiteri y’Uburezi hari aho mutabanira “Uncertified Teachers” ( abarimu batize uburezi) kandi ari mwe mwabahaye akazi, nk’ubu iriya CPD yarahagaze wenda aba mbere ubu baba babonye amahirwe yo kwimuka bakegera imiryango yabo. Rwose birakwiye ko muri bishingirwaho iriya ngingo ya nyuma muyivanamo kuko si ibyo mwarimu yakora.”

Uwiyita HBF ati:” Ibi bintu byo kumara imyaka itatu rwose ni amananiza. Ingo zacu ziri gusenyuka rwose mukwiye kubyigana ubushishozi.”

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!