Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Intambara yeruye iratutumba hagati ya Hezbollah na Israel nyuma y’abana 12 ba Israel baguye mu gitero

Igisirikare cya Israel kigambye ko kihoreye bikomeye gisenya ibirindiro bya Hezbollah muri Libani nyuma y’uko abana 12 ba Israel baguye mu gitero gishinjwa Hezbollah cyatewe mu gace ka Golan ko muri Libani gaherutse kwigarurirwa na Israel.

Byari agahinda ubwo aba bana bashyingurwaga

Hezbollah ihakana yivuye inyuma ibyo ishinjwa ikavuga ko n’ubwo ifite ibirindiro muri Libani ariko ntaho ihuriye n’ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu mu mugi wa Majdal Shams usanzwe utuwemo n’abaturage ba Israel bo mu bwoko bw’aba-Druze.

N’ubwo hataramenyekana niba hari abapfuye cyangwa ngo bakomereke, ariko, IDF, igisirikare cya Israel cyemeje ko cyakoze umukwabo kigaba ibitero byo mu kirere ku birindiro 7 bya Hezbollah biherereye rwagati muri Libani kuri iki cyumweru taliki 28 Nyakanga 2024.

Ubu umwuka ukomeza kuba mubi hagati ya Israel na Hezbollah, aho abasesenguzi babona ko biganisha ku ntambara yeruye hagati y’impande zombi zikomeje kurebana ay’ingwe.

Mu Ugushyingo 2023, ubwo hadukaga intambara ihuza Israel na Hamas muri Gaza, hagiye hagaragara guhangana kwa Hezbollah na Israel baterana ibisasu bya hato na hato.

Igitero cyagabwe ku wa Gatandatu cyaguyemo abana 12, ni kimwe mu bitero biguyemo abantu benshi b’abanya-Israel mu Majyaruguru ya Israel, ku mupaka no hanze ya Israel kuva ku Itariki 07 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel ikagarika ingogo.

Uku kurebana ay’ingwe hagati ya Hezbollah na Israel kwatijwe umurindi n’ibisasu byatewe na Hezbollah ku birindiro bya Israel nyuma y’umunsi umwe Hamas iteye Israeli, Hezbollah yabikoze mu rwego rwo kwifatanya na Palesitine na Hamas basanzwe bacana uwaka.

Ubwo habaga iki gitero cyaguyemo abana bo muri Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel, yahise atangaza ko Hezbollah izaryoza ibyo yakoze ku rugero rukomeye.

Nyuma y’amasaha makeya, igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere cyahise gitangaza ko cyasenye ibirindiro by’iterabwoba ndetse kikanasenya ububiko bw’intwaro n’inzu bavugaga ko zicurirwamo imigambi y’iterabwoba.

Umuryango w’Abibumbye, ONU, usaba impande zombi koroherana kuko usanga bikomeje gutya byaganisha ku ntambara y’injyanamuntu ndetse bigakururira akaga aka karere kose.

Mohamed Afif, ni umuvugizi wa Hezbollah, avuga ko nta ruhare umutwe we ufite mu bitero byaguyemo abana ba Israel.

Hezbollah yabwiye ONU ko ifite amakuru ko ubu bwicanyi bwaguyemo aba bana 12, bwaterewe no guturika kw’igisasu cya Israel gikumira ibindi.

Minisitiri wa Israel, ushinzwe ububanyi n’amahanga, ubwo yasohoraga amazina 10 y’abaguye muri iki gitero, yavuzeko abakiguyemo ari abana bari hagati y’imyaka 10 na 16.

Umwana wa 11 yavuzwe amazina ariko ntabwo hashyizweho imyaka ye, ni mugihe amakuru y’umwana wa 12 waguye muri iki gitero ataremezwa neza.

Mbere gato y’uko amakuru y’iki gitero ajya hanze, Hezbollah yari yigambye ko ari yo iri inyuma y’ibitero 4 biheruka gukorwa.

Kimwe muri ibyo ni icyabereye ku musozi wa Hermon uri ku mupaka uhuza akarere ka Golan na Libani hafi y’ibirindiro bya Israel, ni ikigo kiri mu birometero 3 uvuye ku kibuga cy’umupira cyiciweho abana.

Daniel Hagari, ni umuvugizi w’igisirikare cya Israel, wanageze ahabereye iki gitero, yashinje Hezbollah ko ari yo iri inyuma y’ubu bwicanyi.

Mu bimenyetso atanga Hagari, ahamya ko rokete yakoreshejwe muri iki gitero ari iyo mu bwoko bwa Falaq-1, ikaba yarakorewe muri Iran kandi ikaba itunzwe na Hezbollah gusa.

Ati:”Iperereza ryacu risobanura ibintu neza. Hezbollah ni yo yahitanye abana b’inzirakarengane.”

Yahise ashimangira ko Israel yari mu myiteguro yo kwihorera.

N’ubwo hakomeje kuba ibitero shuma hagati ya Hezbollah na Israel kuva mu Ukwakira 2023, impande zombi zari zigengesereye zirinda ko hakwaduka intamara hagati ya Israel na Hezbollah mu majyepfo ya Liban.

Benjamin Netanyahu, ibi byabaye yaragiye mu rugendo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko yahise asubira mu rugo igitaraganya.

Sheikh Mowafaq Tarif, usanzwe ari we uyobora abaturage bo mu bwoko bw’aba-Druze muri Israel, mu itangazamakuru ryuje umujinya w’umuranduranzuzi, yavuze ko ubu bwicanyi ndengakamere bwarenze umurongo utukura.

Ati:”Nta gihugu cyiyubashye cyakomeza kwihanganira ko abaturage bacyo bakomeza kwicwa urubozo. Ibi ni ko byahoze ku baturage bo mu Majyaruguru mu mezi 9 ahise.” 

Katz,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel, yatangarije ikinyamakuru cyo muri Israel Channel 12 ko guhera ubu  Israel ihanganye n’intambara yeruye.

Isaac Herzog, ni umuyobozi wa Israel, yavuze ko iki gitero ari akaga gakomeye kandi k’agahoma munwa. Yunzemo ko Israel itagomba kurebera, ahubwo izihorera byuzuye kandi ikarinda abanya-Israel n’ubusugire bwayo.

Leta ya Liban mu itangazo yasohoye yamaganye ibikorwa byose by’ubugome n’ubushotoranyi ku basivili kandi isaba ko ihangana ryahagarara mu bice byose birimo gututumbamo intambara.

 

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!