Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Habarurwa abarimu barenga 100 bicwa n’inzara buri kwezi

Zimbabwe: Kubera imishahara y’intica ntikize abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe bahembwa, iri gutuma abarimu benshi bagera kuri 128 bapfa buri kwezi bazize inzara, guhangayika ndetse na karande y’ubukene. Ibi byatangajwe n’ihuriro riharanira iterambere ry’Abarimu muri iki gihugu, PTUZ.

Takavafira Zhou, uyobora iri huriro, yemeje ko muri buri karere ko muri Zimbabwe, habarurwa abarimu babiri bapfuye. Ikinyamakuru cya NewZimbabwe cyatangaje ko iki gihugu cyazahajwe n’ubukene kigizwe n’uturere 64, ni mu gihe buri mwaka mu gihugu hose hapfa abagera kuri 1,536.

Ibyo abo barimu bashingiraho basaba leta kugira icyo bakora mu maguru mashya, bavuga ko batishimiye imibereho yabo by’umwihariko igizwe n’ubukene bukabije ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiyongera ubudasiba.

Ibindi bibazo bikomeje guterwa n’ubukene bukabije mu barimu bo muri Zimbabwe harimo; amakimbirane y’urudaca mu miryango, gatanya nyinshi mu miryango ndetse n’ubwiyongere bw’abiyahura.

Bivugwa kuva mu 2026, ari bwo iki kibazo cy’imishara y’abarimu cyafashe indi ntera, ubwo iki gihugu cyari cyigaruye ikoreshwa ry’idorali, bivugwa ko muri icyo gihe imishahara yabaye mito cyane, ivuye ku madorali 540 ikagera ku madorali 100 yonyine no mu bihe bibanziriza icyorezo cya COVID-19.

Kubera urwego ikibazo cy’abo barimu cyagezeho, bari kwinginga leta na Minisiteri ishinzwe imirimo kugerageza kuzamura imishahara byibuze mu gihe cya vuba bakajya bahembwa ari hejuru y’amadorali 300 na 1000, kuko ngo bateza igihugu cyabo imbere.

Bivugwa ko kuri manda ya Perezida Emmerson Mnangagwa, igihugu ayoboye kiri mu ngorane z’ubukungu, ari nabwo hapfuye abarimu benshi kubera imibereho mibi irimo n’ubukene budasanzwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!