Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo – Kinyinya: Umuturage wari mu masengesho yayaguyemo

Umuturage utaramenyekana imyirondoro ye, bivugwa ko yaturukanye n’abandi mu Karere ka Gicumbi, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, ubwo we na bagenzi be bari kumwe bari hafi gusoza amasengesho.

Ibi byabereye ku musozi wiswe Ndabirambiwe ahazwi nko mu Karere ka Gasabo, aha ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

Amakuru y’urupfu rw’uwo muturage yamenyekanye kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, nk’uko abaturage baganiriye na Flash TV bayibitangarije.

Umwe muri bo yagize ati: “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano, tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho.”

Yakomeje agira ati: “(Abo basenganaga) bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi ayoboye. Ahagana saa kumi n’imwe bagiye gutaha [nyakwigendera] atera ikorasi ahita amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama.”

Arongera ati: “Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukira gutabara, ije abaganga bababwira ko yamaze gupfa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko abapolisi bahise baza bagashyira umurambo we (nyakwigendera) mu modoka baramujyana.

Aba baturage bavuga ko kuri uyu musozi wa Ndabirambiwe n’abandi baturage basanzwe baza kuhasengera gusa bavuga ko no mu minsi ishize haherutse kugwa undi muntu.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!