Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC: Colonel Kazarama yagaragaye ari kumwe na Col. Willy Ngoma nyuma yo kongera kwiyunga kuri M23

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama, wahoze ari umuvugizi wa M23, yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe n’umuvigizi mu bya gisirikare Lit. Colonel Willy Ngoma.

Si Colonel Kazarama gusa kuko mu ifoto yagiye hanze, yagaragaragamo n’umunyamakuru Magloire Paluku uheruka nawe kwiyunga ku mutwe wa M23.

Ni amafoto yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo habaga umukino mu mupira w’amaguru mu irushanwa ryiswe ‘Amani Kwetu’.

Col. Kazarama wabaga mu Rwanda, yemereye ikinyamakuru Bwiza ko yamaze gusubira muri Congo akiyunga kuri M23 mu rugamba barimo.

Ntabwo bitunguranye kuko Col. Kazarama amaze igihe atangaza ko yiteguye gusanga bagenzi be ku rugamba akabatera ingabo mu bitugu.

Ati”Twebwe nk’abasirikare ntabwo twabwirizwa kugenda, njyewe ndi umusirikare ntabwo nabwirizwa kugenda. No kuba uyu munsi ntaragenda ni uko narashwe, ni ukubera ko ndi kajoriti. Nararashwe njya kwa muganga, ariko ndi tayari kugenda. ”

Kazarama yavugaga ko we na bagenzi be icyo bategereje ari uko General Sultan Makenga abahamagara mbere yo gusubira ku rugamba.

Ati” Makenga yampamagara atampamagara niteguye kugenda,ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho kugira ngo amenye ngo umusirikare wanjye ameze ate?, kuko ndi umusirikare we. Agomba kumenya ubuzima bwanjye n’ubw’abana banjye kuko arabushinzwe. ”

Bivugwa ko mbere y’uko Col. Kazarama asubira muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, yanje gutumwaho intumwa na Gen. Sultan Makenga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!