Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIDiregiteri arashinjwa gutekinikira ingengabihe y'amasomo umwarimu wo mu mashuri abanza ngo age...

Diregiteri arashinjwa gutekinikira ingengabihe y’amasomo umwarimu wo mu mashuri abanza ngo age gukosora ikizamini cya Leta cyo mu y’isumbuye

Umuyobozi wa GS Nkondo II muri Rwinkwavu mu Karere ka KayonzaDistrict arashinjwa gusinyira abarimu bakosora Ibizamini bya Leta ingengabihe (Timetable) zitajyanye n’ibyo bigisha bikaba byaratumye harimo umaze imyaka ibiri akosora isomo ry’ubumenyi bw’Isi n’Ibidukikije mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye (Geography ya S3) kandi yigisha mu mashuri abanza, Primary n’ubu akaba agiye gusubirayo.

Iyi nkuru Flash Tv ikimara kuyishyira ku rukuta rwa X, abantu bagaragaje amarangamutima yabo bavuga icyo batekereza kuri iyi ngingo.

Amazina agaragara hano ashobora kuba ahuye n’aya nyayo ya ba nyirayo cyangwa bitandukanye kuko kuri X umuntu yiyita izina ashaka.

Uwitwa William Karera ati:” Njye ndumva ntacyo bitwaye niba abifitiye ubushobozi.”

Theoneste NSENGIMANA ati:”Aha wakwibaza uti:”Ese koko abifitiye ubushobozi?”Ese uwemerewe gukosora agomba kuba yujuje ibiki?Noneho tukamenya uburyo ajyayo!Gusa ubu wasanga hari umwarimu wigisha iri somo ariko we atajyayo! Byigwane ubushishozi rwose. Nanone n’ushinzwe amasomo abazwe (DoS)

Uwitwa Ndoli we yagize ati:” Bagenzuye hose babonamo udushya twinshi ,ahubwo inama ni uko bajya bakora bavugurura urutonde “update ya list” kuko bibwirako bose bakiri mu burezi ” education” ariko hari benshi bavuyemo kera bituma n’ibyo byo guhimba inyandiko “documents” bihari rwose.

Theoneste NSENGIMANA yongeye ati:” Ubundi mbere y’uko igikorwa cyo gukosora gitangira hakorwa ikizamini abana bakoze noneho abakosozi nabo bakagikora,ariko ngo igihe amaze akosora ngo ntaragitsinda agitsinda abanje gusubirishwamo.Birababaje abayobozi nk’uyu wa Nkondo II bikubite agashyi pe.”

Uwitwa Rwanda Nziza nawe ati:” Mu gifaransa cyiza hari uwigeze kutubaza izina rikomoka kunshinga “recevoir”
natwe tuti “ruswa.”

Uwitwa Dundubwonko ati:” Kayonza ushinzwe uburezi mu karere akwiriye kubibazwa kuko hahora ibibazo mu burezi bwabo, harimo itonesha ndetse n’ipyinagazwa kuri bamwe.”

Usertwt nawe ati:”Byaba byiza abakosozi NESA igiye ibakurura muri CAMIS habe ariho habera gusaba “application of new markes”. naho ubundi hazamwo amanyanga menshi aho usanga bakwaka amafaranga ngo bakongere ku rutonde.”

Uwitwa SEBUHORO Noel ati: NESA izakosore , ihozaho urutonde rw’abarimu batangiye gukosora kera noneho gushaka abashya bacyeya ikabiharira uturere, ugasanga ibigo bimwe nta mwarimu bifite ukosora kandi hari ibigo bifite abarimu barenze babiri.”

Uwitwa Evariste Kavas ati:” Ngaho daaa,bamukanire urumukwiye,Dore icyo kimenyane nicyo kibera mubayobozi b’ amashuri.”

Uwiyise Tora Kagame ati:” Nonese we iyo agezeyo agasanga bamuhaye gukosora ibirenze ubushobozi bwe kuki atabireclama? ati :”sinakwikura amata ku munwa!niyo mpamvu usanga abanyeshuri bahora bashidikanya ku manota yabo.”

Uwitwa M5 ati:” Bibaye ari ukuri uyu muyobozi yaba ari kutuvangira imbere !!! Ibi ntibyakabaye bikibaho muri 2024.”

Mu mboni y’umunyamakuru wa Umurunga, bigaragara ko kuba NESA iharira uturere gushaka abakosozi bashya bikirimo ikibazo cya ruswa, ikimenyane n’icyenewabo.

Kuko hari aho usanga uturere dutuma abarimu dossiye ariho bamwe bazitekinika umuyobozi w’ishuri akabasinyira, utundi turere tukabimanura mu mirenge ibigo by’amashuri bigasaranganya imyanya, hano abashinzwe uburezi mu murenge nibo baba bayoboye uwo baziranye cyangwa uwo bavuganye kurusha undi niwe ubona umwanya mbere.

Inama ni uko NESA yashaka uburyo ibi bintu bikorerwa muri sisiteme bikajya biyigeraho bitagize ahandi runaka binyura akaba ari yo yijonjorera abo ikeneye. Nk’uko ibizamini by’akazi byavanywe mu maboko y’uturere n’iki kintu kivanwe mu mu biganza by’abantu runaka kuko hakorerwamo amarorerwa menshi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!