Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPerezida Kagame yongeye gushimirwa nyuma yo gutsinda amatora

Perezida Kagame yongeye gushimirwa nyuma yo gutsinda amatora

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yahamagaye Perezida Kagame Paul kuri telephone amushimira ku ntsinzi yo kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aherutse kwegukana.

Ni intsinzi Perezida Kagame yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024,atsindira ku majwi 99,18%,atsinze Dr.Frank Habineza wa Green Party wagize 0.50% na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0.32%.

Nyuma y’intsinzi mu matora,kuri iyi nshuro Perezida Sheikh Mohamed yifurije Perezida Kagame indi ntsinzi  mu kugeza u Rwanda ku iterambere na cyane ko ari igihugu cyagaragaje imbaraga nyinshi mu kuvana abaturage mu bukene byuzuye mu myaka 30 ishize.

Mu kiganiro na Perezida Kagame, Sheikh Mohamed yagaragaje ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi,no gufatanya mu mishinga y’iterambere mu nzego zitandukanye ku nyungu za buri ruhande.

Perezida Kagame na we yashimiwe mugenzi we wa UAE wamwifurije ishya n’ihirwe mu myaka itanu iri imbere y’ubuyobozi, agaragaza ko anejejwe n’uko iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya gihora kizirikana u Rwanda n’abarutuye.

Perezida Kagame na we yifurije UAE gukomeza gutsinda mu mishinga itandukanye iyiraje ishinga,ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye ngo umubano w’ibihugu byombi ukomeze gutumbagizwa.

Umubano w’u Rwanda na UAE ushingiye ku nzego nyinshi nk’uburezi,Ikoranabuhanga,ubucuruzi,ubuhinzi n’ibindi.

Muri Werurwe 2024, Minisiteri y’Ubukungu muri UAE yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira,aho nka 2023 yasize bugeze kuri miliyari 1,1$(arenga miliyari 1.413 Frw).

Ni ubucuruzi u Rwanda rifitemo uruhare runini cyane,ku bijyanye n’ibyo rwohereza muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya,birangajwe imbere n’imboga n’imbuto.

Buri cyumweru u Rwanda rwohereza nibura toni zirenga 60 z’imboga n’imbuto muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ikindi kigaragaza ko u Rwanda rufite ijambo rinini mu bucuruzi bwo hagati yarwo na UAE,ni uko nko mu 2022 rwohereje i Dubai ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 514,5$ arenga miliyari 633Frw ,mu gihe rwatumijeyo I icuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 143$ ni ukuvuga angana na miliyari 174Frw.

Ubwo bufatanye kandi bwatumye ibyoherezwa mu bindi bihugu byo mu Kigobe cya Peresi ni ukuvuga ibirimo Bahrain, Kuwait,Oman Qatar na Arabie Saoudite wiyongera na byo byiyongera.

Muri Werurwe 2024 hagaragajwe ko ibigo 26 byamaze kwandikwa nk’ibyemewe gukorera ubucuruzi i Dubai, ndetse ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw’ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa byiganjemo ikawa n’icyayi.

DP World ni ikigo cy’Abarabu.Ni nacyo kigenzura Kigali Logistics Platform,icyambu kidakora ku nyanja giherereye mu murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

Uwo mubano kandi ushimangirwa no kugenderanirana aho uretse Kigali-Dubai ,kugeza uyu munsi RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru hagati ya Sharjah (umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai na Abu Dhabi)na Kigali.

Muri izo ngendo indege za RwandAir zigarukana i Kigali ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi zikagarukana imizigo cyane cyane y’ibicuruzwa by’ikoranabuhanga.

Muri 2022 Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Perezida Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan I Abu Dhabi.

Mu mwaka wa 2022 hatangijwe na gahunda yo kohereza avoka zo mu bwoko bwa Hass hifashishijwe ubwato, gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bukomeze gushinga imizi.

Src:igihe

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!