Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMali:Inyeshyamba z'Aba-Touareg ziratangaza kwica Abacanshuro

Mali:Inyeshyamba z’Aba-Touareg ziratangaza kwica Abacanshuro

Inyeshyamba z’Aba-Touareg mu majyaruguru ya Mali zavuze ko ku Gatandatu zishe kandi zikomeretsa  abasirikare benshi bakorana n’igisirikare ya Leta ya Mali.

Inyeshyambab zivuga ko zishe kandi abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner, mu mirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka wa Algeria nk’uko inkuru ya Reuters ivuga.

Itsinda rya Wagner ryagiye muri Mali nyuma y’uko Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano,umwaka ushize,gatoye guhagarika ubutumwa bw’imyaka icumi bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Itora ry’Umuryango w’Abibumbye ryaje nyuma y’uko abasirikare bahiritse ubutegetsi,bayobowe na Colonel Asimi Goita, basabye ingabo zigera ku 13.000 zari zihari kugenda, igikorwa Amerika yavuze ko cyateguwe na Wagner.

Imirwano ikaze mu majyaruguru ya Mali yaje iminsi ibiri nyuma y’uko ingabo za Mali zavuze ko ku wa Gatanu abasirikare babiri bishwe abandi 10 bagakomereka mu gitero cy’inyeshyamba cyagabwe mu mujyi wa Tanzaouaten wo ku mupaka.

Ihuriro riyobowe n’inyeshyamba z’Aba-Touareg ku wa Gatandatu ryatangaje ko ryafashe imodoka z’imitamenwa,amakamyo n’ibindi mu mirwano yo ku wa Kane no ku wa Gatanu.

Umuvugizi w’ihuriro ry’inyeshyamba yavuze ko “Umwanzi yagize igihombo kinini mu bijyanye n’ubuzima n’ibikoresho,harimo n’abapfuye ndetse n’abakomeretse.”

Yakomeje avuga ko abasirikare ba Mali n’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner bishyize mu maboko y’abarwanyi b’Aba-Touareg.

Ibi biramutse byemejwe cyaba ari cyo gihombo kinini cya mbera abacanshuro ba Wagner batewe n’inyeshyamba z’Aba-Touareg muri Mali.

Src:bwiza

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!