Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUInteko ishinga amategeko ya Afurika yepfo yasobanuriwe impamvu itangaje igisirikare cy'igihugu kiri...

Inteko ishinga amategeko ya Afurika yepfo yasobanuriwe impamvu itangaje igisirikare cy’igihugu kiri muri DRC

Mu gihe ingabo z’igihugu cya Africa y’Epfo kiri muri DRC, byakunze kuzana ubwumvikane buke mu nteko ya Afurika y’Epfo, gusa basobanuriwe ko SANDF iri muri Congo ku nyungu z’igihugu.

Tegbogo Seokolo, ni umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo w’Ishami rishinzwe imibanire n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo(DIRCO) , ubwo yari mu nteko ishinga amategeko muri iki cyumweru dusoza, yatangarije Komite ishinzwe umubano n’ubufatanye mpuzamahanga (PCIRC), ko igisirikare cya Africa y’Epfo kigomba kurinda inyungu z’igihugu binyuze mu gukora neza icyajyanye izi ngabo muri Congo.

Uyu muyobozi yashimangiye ko hagomba gushyirwaho ingamba zitajenjetse za Guverinoma zo gufatira ibihano amashyirahamwe yigenga, imitwe yitwara gisirikare ndetse n’abantu ku giti cyabo bafite uruhare mu guteza umutekano mukeya muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

SANDF, igisirikare cya Africa y’Epfo cyohereje ingazo mu rwego rwo kujya gutera ingabo mu bitugu Leta ya Kinshasa mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

MONUSCO, ni ingabo nazo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze igihe kinini muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kubungabunga amahoro, gusa bisa naho bagamburujwe, misiyo ya MONUSCO biteganyijwe ko ishyirwaho akadomo mu mpera z’uyu mwaka, yemwe bimwe mu birindiro by’izi ngabo byamaze gushyirwaho imiryango ibindi byegurirwa ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

Izindi ngabo ziri muri Congo ni ingabo z’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, zifite inyito ya SAMIDRC, harimo n’izi za Africa y’Epfo.

Mu ngabo 5000 za SAMIDRC, harimo 2900 za Afurika y’Epfo, uyu mubare munini w’ingabo za Afurika y’Epfo, watewe n’uko mu nkunga mu bya Tekinike yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uwa Afurika yunze Ubumwe kugeza ubu itarasobanuka, ibi bigatuma Afurika y’Epfo nk’igihugu cy’igihangange muri SADC, gifata iya mbere mu kwitanga, mu ngabo za SAMIDRC, harimo n’iza Malawi na Tanzania.

Seokolo, yanongeyeho ko ingabo za Afurika y’Epfo, ziri muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwa Politiki, Ububanyi n’amahanga no kurinda umutekano n’Ubusugire bw’Akarere na Afurika y’Epfo yabo isangiye na DRC.

Seokolo avuga ko kuva Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo yahabwa ubwigenge muri 1960, ndetse ikaza no kugirirwa icyizere cyo kuba icyicaro gikuru cya SADC, ngo ntiyigeze igira amahirwe yo kugira amahoro asesuye biturutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane ashingiye ku moko, kurwanira imitungo y’iki gihugu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro yahinduye indiri iki gihugu ndetse n’intege nke za Leta ya Congo mu kugenzura ubutaka bw’iki gihugu kinini, bakanasongwa n’inyungu z’amahanga.

N’ubwo asanga kohereza ingabo muri Congo bitatanga igisubizo kirambye uretse koroshya gusa, Seokolo, avuga ko Congo nibura irimo imitwe yitwaje intwaro 120, ariko ukomeje kuhazengereza ukaba ari M23, yanatunze agatoki ibihugu by’amahanga harimo n’u Rwanda kuba bitiza umurindi umutekano muke muri Congo.

Defenceweb, dukesha iyi nkuru, yanditse ko Afurika y’Epfo ifata igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’icya 3, yoherezamo ibicuruzwa byinshi, kandi ikayishyira ku mwanya wa 69, mu bihugu Afurika y’Epfo itumizamo ibyo ikeneye.

Ku kigereranyo cy’umwaka ushize, Afurika y’Epfo ivuga ko mu ibicuruzwa yatumyeho ari ibijyanye n’ibyuma.

Aho mu bicuruzwa yohereje mu mahanga, muri 2023, mu bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari zisaga 26 z’ama rand, byavuye  muri Afurika y’Epfo bijya muri Congo, mu mwaka wari wabanje wa 2022, Afurika y’Epfo yahohereje ibicuruzwa bisaga miliyari 23 mu gaciro.

DIRCO ivuga ko Afurika y’Epfo yashoye imari mu nzego zitandukanye muri Congo nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi n’ibindi.

Hari kandi amasosiyete rutura yo muri Afurika y’Epfo akorera muri Congo nka Engen, Stanbic, Vodacom, PPC, Guma, DSTV, Kibali Gold, knight Piesold Consulting, ABSA, ATIC, Into Africa Mining n’izindi.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!