Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalHezborall iritakana ibyo ishinjwa na Isiraheli byo kwica abantu 9

Hezborall iritakana ibyo ishinjwa na Isiraheli byo kwica abantu 9

Hezborall iritakana Isiraheli ku iyicwa ry'abantu 9 ku kibuga cy'umupira w'amaguru

Golan
Aba ni abakomerekeye mu bitero bya rokete byagabwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri Isiraheli abagera ku 9 bakitaba Imana. Umutwe wa Hezborall ushinjwa ntabwo ubyemera.

Kwitana ba mwana no kwihunza igabwa ry’ibitero kuri tumwe mu duce turimo abasivire bikomeje kwiyongera aho imitwe ihanganye na Isiraheli ikomeje kubihakana yivuye inyuma.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC, igitangazamakuru cya Isiraheli ( Israël Media report) kibitangaza rero, kiravuga ko hagabwe ibitero bya rokete muri Golan ku gice cyigaruriwe na Isiraheli, ku kibuga cy’umupira w’amaguru maze bigahirana abagera ku icyenda(9) abandi bagakomereka.

Igisirikare cya Isiraheli_ Israël Defense Force (IDF) gitangaza ko ibyo bisasu bya rokete byaguye mu gace kitwa Majdal Shams. N’ubwo Mohamad Afif akaba umuvugizi w’umutwe wa Hezborall usanzwe ukorera ibikorwa byawo byinshi mu gihugu cya Libani ahakana ibyo igisirikare cya Isiraheli IDF kirashinja uwo mutwe ko ariwo wagabye ibyo bitero.

Uwo mudugudu wa Majdal Shams rero w’aho muri Golan muri ako gace Isiraheli yigaruriye utuyemo abaturage bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu(25,000).

Imirwano hagati ya Hezborall n’ingabo za Isiraheli hagati mu mupaka yatangiye kongera gututumba mu ntangiro z’urugamba Hamasi yatangije kuri Isiraheri mu kwezi kwa Cumi, uretse ko n’ubundi ko na mbere y’aho hataburaga umwuka mubi hagati y’izo mpande arizo ingabo za Isiraheli ndetse n’uwo mutwe wa Hezborall.

Amashusho yagaragaje abari bakomerekeye muri iryo raswa ry’aho ku kibuga bategereje ko imbangukiragutabara zibageraho zikabihutana kwa muganga. Abo baturage bahawe ubwenegihugu bwa Isiraheli mu 1981 ubwo aka gace ka Golan kari kabaye aka Siriya, ariko abo baturage bagezeyo banga kujya bitabira amatora n’ubwo bwose bari bemerewe kwiga no gukora akazi.

Mu ntambara iki igihugu cya Isiraheli cyimaze igihe kinini kirwana n’umutwe wa Hamasi urwanira muri Palestine, imaze guhitana abantu benshi abandi nabo bavuye mu byabo kandi hari n’inkomere nyinshi. ariko si uwo mutwe wonyine iki gihugu kigira nk’umwanzi ahubwo ibihugu byinshi cyane cyane byiganjemo ibituwe n’abayisiramu bigikikije bisa n’ibyayiviriyeho inda imwe.

Loading

SourceBBC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!