Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIREB: Itangazo rigenewe ababyeyi bafite abana barebwa na gahunda nzamurabushobozi

REB: Itangazo rigenewe ababyeyi bafite abana barebwa na gahunda nzamurabushobozi

Itangazo rigenewe ababyeyi bafite abana biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri no mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB ruramenyesha ababyeyi bose bafite abana biga mu mwaka wa mbere, mu mwaka wa kabiri, no mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ya leta n’ayafatanya na Leta kubw’amasezerano batashoboye kwimuka uyu mwaka w’amashuri, ko hari gahunda nzamurabushobozi yabateganyirijwe.

Iyo gahunda iteganyijwe kuba mu biruhuko kuva taliki 29 Nyakanga 2024 kugeza taliki 30 Kanama 2024.

Turasaba buri mubyeyi kohereza umwana wese bireba muri gahunda nzamurabushobozi kandi akamufasha kwitabira iyi gahunda mu gihe cy’ukwezi kose.

Ibi bizamwongerera ubushobozi ndetse bikazamuha amahirwe yo kwimukira mu mwaka ukurikira uwo yigagamo.

Mugire ibihe byiza!

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!