Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Tshisekedi yijunditse Ruto amushinja kubogamira ku Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yagaragaje ko yijunditse Perezida wa Kenya Dr William Ruto amushinja gushyigikira u Rwanda.

Ibi byabereye mu kiganiro cya Blookings Institution, cyibandaga ku mutekano wo muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho Perezida wa Congo yongeye kumvikana atunga agatoki u Rwanda ku gufasha umutwe wa M23.

Muri 2019, ubwo Tshisekedi yatorerwaga kuyobora Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yatangaje ko mu ntego ze nyamukuru harimo ko agomba kuzahura umuteka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ngo byose byaje kuzamba ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro.

Tshisekedi asobanura ko muri icyo gihe uwayoboraga Kenya, Uhuru Kenyatta yatangije gahunda yo guhuriza hamwe abantu bose bari bafite uruhare mu kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo hatangira ibiganiro bya Nairobi.

Tshisekedi, yakomeje ahamya ko muri 2022, ubwo William Ruto yatorerwaga kuyobora Kenya, nta kintu yafashije Uhuru mu biganiro ahubwo yabishubije urudubi.

Ati:”Hari gahunda ebyiri, zirimo iya EAC, iyobowe na Uhuru Kenyatta, wayoboraga Kenya, yaje gufatwa nabi na William Ruto wamusimbuye. Iyi gahunda yaradindiye kubera ko Perezida Ruto ashyigikiye u Rwanda.”

Muri Kamena 2023, Perezida Tshisekedi yateye umugongo inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba(EAC), ni nyuma y’uko William Ruto atangaje ko M23 ari iy’abanye-Congo, bityo kuri we akaba yarabonaga ko Leta ya Congo igomba kwemera ibiganiro n’uyu mutwe bagakemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, muri Gicurasi 2024, William Ruto, yagarutse ku mutekano wa Congo n’ibiganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu ashimangira ko Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo ubwayo ariyo ifite urufunguzo ku bibazo by’iki gihugu.

Ati:”Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti’Ese abantu ba M23, ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?

Maze DRC iravuga iti’Ni abanye-Congo’. Impaka zari zarangiye, niba se ari abanye-Congo, ikibazo gihinduka icy’u Rwanda gute?”

 

Perezida Tshisekedi yagarutse ku kuba Leta Zunze ubumwe za Amerika zarinjiye mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu maze zisaba ko impande zose ziri muri iyi ntambara zayihagarika.

Ku bwa Tshisekedi, ngo yizeye ko iri jambo ryavuzwe n’iki gihugu cy’igihangange rizubahirizwa maze abanye-Congo bakabona amahoro.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU