Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUImicungire mibi y'Amashyamba yatumye Minisitiri Dr.Mujawamariya yirukanwa

Imicungire mibi y’Amashyamba yatumye Minisitiri Dr.Mujawamariya yirukanwa

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko imicungire mibi y’imishinga yo kubungabinga amashyamba ari impamvu yatumye rutangira iperereza ryagutse kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho, ndetse no kuri Dr.Mujawamariya Jeanne D’Arc wahoze ari Minisitiri wayo,n’Umunyamabanga wayo Karera Patrick.

Mukiganiro Umuvugizi wa RIB,Dr.Murangira B. Thierry yahaye igihe.com dukesha iyi nkuru yavuze ko iperereza riri gukorwa rifitanye isano n’imicungire mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba.

Yagize ati:“Iperereza riri gukorwa kuri Dr.Mujawamariya Jeanne D’Arc n’Umunyamabanga Mukuru,Karera Patrick,rishingiye ku micungire mibi y’imishinga yo kubungabunga amashyamba.”

Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa ku bandi bantu,ati:”Ntabwo ari abo bonyine bari gukorwaho iperereza, n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imishinga yo gucunga amashyamba.”

Umuvugizi wa RIB yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite inshingano zo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n’amategeko, bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.

Yavuze ko “RIB ifite inshingano n’ububasha bwo gukurikirana buri wese utubahiriza amategeko.Udakurikiza amategeko wese, ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”

Mu mwaka 2020, nibwo Karera Patrick yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Dr.Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe,rivuga ku iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo,”ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”

Src:igihe.com

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!