Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Nyakanga 2024, mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, abantu bataramenyekana bishe umukobwa wacuruzaga mu kabari k’urwagwa.
Uyu mukobwa wari ufite imyaka 27,witwa Niyonsenga Diane, yakomokaga mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.
Ubwo nyakwigendera yatakiraga mu kabari, irondo ry’umwuga ngo ryagerageje kwihuta ngo ritabare gusa risanga amaze gushiramo umwuka.
Iyakaremye Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, byabereyemo hari icyo yatangarije Umuseke, dukesha iyi nkuru, ati:” Ni byo saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo. Umukobwa witwa Niyonsenga Diane w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye, birakekwa ko yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB”.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa, yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira.
Mu gihe iperereza rigikomeje, biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.