Abagabo babiri bo mu karere ka Ruhango bamaze gutabwa muri yombi na RIB, nyuma yo gukekwaho gusiga amazirantoki ku rugo rwa Mudugudu.
Aba bagabo bamaze gutabwa muri yombi ni abo mu mudugudu wa Rusebeya, Akagali ka Buyogombe, umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, mu Majyepfo y’u Rwanda, ni Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel.
Aba bagabo bakekwaho gusiga amazirantoki ku rugo rwa Musabyeyezu Marie Josee uyobora umudugudu wa Rusebeya, ngo basanzwe bava inda imwe.
Musabyeyezu, watanze ikirego muri RIB ya Ruhango, ku wa mbere taliki 22 Nyakanga 2024 yari yatangarije Radio/TV1, ko abagizi ba nabi basize amazirantoki ku muryango w’inzu ye.
Aho yagize ati:”Ku muryango wo kuri Salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki, ahantu hose bayahasize.”
Uyu muyobozi yatangaje ko icyo ashingiraho abashinja, ari uko aba bombi aheruka kubatangaho amakuru ko ari abajura nabo bakamuhigira ko bazamugirira nabi.
Ati:”Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo nyamukuru gihari ni uko bazengereje abantu, twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”
Kayitare Wellars, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, anenga byimazeyo abasize amazirantoki ku muryango wa Mudugudu.
Aho yagize ati:” Mu by’ukuri igihari kimwe ni uko tutaramenya ababikoze, ariko hari abakekwa, iperereza rirakomeza, nyuma ni bwo tuzamenya abahamwa n’icyaha bakurikiranywe.”
Iki ni icyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho ku muntu, abazahamwa n’iki cyaha bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300,000 FRW), ariko itarenze ibihumbi magana atanu (500, 000 FRW).