21 C
New York
Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore yakase igitsina cy’umugabo we ahita apfa

Umugore ukekwaho kwica umugabo we amukase igitsina nyuma yo kumukeka ko ajya amuca inyuma, ari guhigishwa uruhindu na Polisi yo muri Uganda.

Ibi byabereye mu Karere ka Kyotera mu Majyepfo ya Uganda mu Mujyi wa Mutukula, ubwo ku Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024 bivugwa ko uwo mugore yakase igitsina cy’umugabo we witwaga Reagan Karamaji w’imyaka 28 y’amavuko.

David Mujaasi, uyobora Umujyi wa Mutukula, yatangaje ko ibyo byabaye aba bari bamaze igihe mu rukundo, ariko umugore agakeka umugabo ko ajya amuca inyuma, ibi byatangajwe na Daily Express.

Ati: “Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Nyakanga uyu mwaka, ubwo bari bavuye mu kabari. Umugore afata icyuma agikuye mu gikoni, akata igitsina cy’umugabo we.”

Hassan Mussoba, uvugira Polisi ikorera mu Karere ka Kyotera, yavuze ko batangiye guhiga uwo mugore kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Mu kwezi kwa Kamena 2024, nabwo umugore witwa Susan Namuganza yaketse umugabo ko amwiba amafaranga, amukata igitsina.

Uwo mugore we yaje gufatwa, akatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu ari muri Gereza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

Don't Miss

Stay in touch

To be updated with all the latest news, offers and special announcements.

error: Content is protected !!