Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Ibyamamare nabyo byatangiye kwishora mu myigaragambyo-Hari abatawe muri yombi

Igihugu cya Uganda gikomeje kuba mu bihe bitoroshye aho urubyiruko ruhanganye na Police aho rurimo rurigaragambya rwamagana ruswa muri iki gihugu, ubu noneho abubatse amazina nabo batangiye gutabwa muri yombi bafatiwe mu myigaragambyo.

Uru urubyiruko ruherutse kwihanangirizwa na Perezida wa Uganda abasaba kudahirahira ngo bigaragambye kuko baba barimo gukina n’umuriro, ubu bigabije imihanda mu myigaragambyo bahaye inyito ya “March2Parliament”.

Ubu abo mu ruganda rw’imyidagaduro nabo batangiye kugaragara muri ibi bikorwa aho barimo gufungwa umusubirizo nk’uko ibinyamakuru byibanda ku myigaragabyo muri Uganda bibigarukaho.

Ku ikubitiro uwamenyekanye ko yamaze gutabwa muri yombi ni Obed Lubega, wamamaye mu rwenya nka Reign, akaba yarubakiye izina mu itsinda Maulana & Reign, uyu yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024, akaba kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Nateete.

Si uyu gusa kuko n’umunyamakuru Faiza Salima aka Faiza Fabz, ukorera KFM, yo muri Uganda, yamaze gutabwa muri yombi hamwe n’undi munyamakuru umaze kumenyerwa mu gufata amafoto, Bernard Olupot Ewalu.

Undi muhanzi witwa Azawi, n’ubwo atagaragaye mu myigaragambyo, gusa yatanze ubutumwa kuri Police ya Uganda asaba ko bahagarika gutera ibyuka bihumanya ku bigaragambya ahubwo hakabaho inzira y’ibiganiro.

Uyu muhanzi yatambukije ubu butumwa ku rubuga rwa X, gusa nyuma y’amasaha makeya, yahise abusiba.

Imyigaragambyo muri Uganda yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024, aho abigaragambya barimo kuvuga ko bamagana ruswa, kunyereza umutungo wa Leta n’ibyaha barimo gushinja abayobozi bari mu nzego zitandukanye za Leta.

Ibi birego abigaragambya bashingiraho, bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari, aho yagaragaje ko nibura miliyari zigera ku 10 z’amashilingi zinyerezwa n’abayobozi ba Uganda buri mwaka.

Abaturage ba Uganda barimo gusaba Leta ko yarandura iki kibazo, ndetse ikanavugutira umuti ikibazo cy’ubushomeri kiganje mu rubyiruko rwa Uganda.

Aba baturage kandi bavuga ko Leta ya Uganda yakarebye uko yaha umurongo ikiguzi cy’ubuzima buhenze muri iki gihugu, ndetse bakanegerezwa ibikenerwa by’ibanze.

Ku wa 22 Nyakanga 2024, perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yumvikanye aha agasopo urubyiruko asaba ko batahirahira ngo bigaragambye kuko ntacyo babuze mu gihugu, ngo uzabirengaho azaba arimo gukina n’umuriro.

Guhera icyo gihe inzego z’umutekano ziganjemo Police zakwiragijwe hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu murwa mukuri Kampala, gusa ntibyakanze uru urubyiruko kuko bucyeye bwaho ku italiki 23 Nyakanga 2024, rwazindutse rwirara mu mihanda.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!