Rwanda: Hirya no hino mu gihugu abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange baratangira ibizamini bya Leta

Abanyeshuri basaga ibihumbi 200 ni bo bagiye gutangira ibizamini bisoza amashuri mu byiciro binyuranye mu mwaka w’amashuri 2023-2024 kuri uyu wa Kabiri taliki 23/07/2024.

Abanyeshuri batangira ibi bizamini ni abasoza icyiciro rusange (S3), Amasoza amashuri yisumbuye mu byiciro by’ubumenyi rusange (S6 GE), abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro( TVET), ndetse n’inderabarezi, TTC.

Uretse aba haraza hiyongeraho n’abagiye gusoza mu mashuri y’ubuforomo n’ububyaza (Associate Nursing Program), bagiye gukora bwa mbere kuva iri shuri ryashyirwaho).

Imbonerahamwe yasohowe n’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri (NESA), igaragaza ko ibi bizamini bigiye gutangira kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024 bikazasozwa ku italiki 02 Kanama 2024, bikaba birimo gukorerwa ku ma site agera ku gihumbi (1000).

Nk’uko biteganyijwe, umuhango wo gutangiza ibi bizamini ku rwego rw’igihugu urabera ku rwunge rw’amashuri rwa GS Remera Protestant, ruherereye mu karere ka Kicukiro.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri 143842 bo mu cyiciro rusange ari bo bitabira ibi bizamini, muri bo 80,298 bakaba ari abakobwa mu gihe basaza babo ari 63, 546.

Ku ruhande rw’abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange (GE), harakora abanyeshuri 56,537 muri bo abakobwa ni 32,886, abahungu bakaba 23,651.

Mu bumenyi ngiro hagiye gukora abanyeshuri 30,922, muri bo abakobwa babarirwa mu 14,080, abahungu ni 16,842.

Mu mashami y’inderabarezi( TTCs), abanyeshuri bakora ikizami ni 4,068, abakobwa bakaba 2,270, abahungu ni 1,798.

Mu gihe mu mashuri yisumbuye 7, y’ubuforomo n’ububyaza, abanyeshuri 203, ni bo bagiye gukora ikizamini cya Leta bwa mbere, muri bo abakobwa ni 89, mu gihe abahungu ari 114.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *