Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Goma: Umusirikare wa Afurika y’Epfo yishwe avuye gufata kamwe

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umusirikare wa Afurika y’Epfo, uri mu butumwa ba SAMIDRC, yishwe avuye i Goma kunywera mu Kabari.

Uyu musirikare yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024, yicirwa muri Komine ya Kalisimbi, hafi y’ikibuga cy’indige Mpuzamahanga cya Goma.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu musirikare ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.

Abamwishe bari bitwaje imbunda, bamurasheho amasasu menshi. Gusa mu gihe iperereza rigikomeje, bamwe mu bakozi bari mu kabari yanyweragamo kazwi ku izina rya Tarmac International, bahise batabwa muri yombi.

Timothée Mwisa Kyse, Meya w’Umujyi wa Goma, yavuze ko nyuma y’uru rupfu rw’uyu musirikare, hakajijwe umutekano kugira ngo hirindwe impfu za hato na hato.

Uyu musirikare wa Afurika y’Epfo, yiyongereye kuri bagenzi be bavuye mu gihugu kimwe bandi barenga bane baguye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi. Ibi bituma abatavuga rumwe na Afurika y’Epfo basaba ko iki gihugu cyakura abasirikare bacyo muri Congo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!