Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore yacumbikishirije abana ngo abone uko yiha akabyizi bikekwa umwe muri bo yaraye asambanywa

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyamirembe mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi, yatanze amakuru avuga ko hari umugore bikekwa ko yagiye gusambana ajyana n’abana be babiri abasembereza muri iyo nzu irimo umusore, bucya umwe muri abo bana yasambanyijwe n’uwo musore.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kavumu butanga amakuru buvuga ko uyu mugore yaturutse iwe yitwaje abana be babiri b’abakobwa agiye gusambana n’umugabo utari uwe.

Amakuru avuga ko uwo mugore yabonanye n’uwo mugabo, abana abaha umusore ngo abacumbikire.

Umuyobozi w’Umudugudu yagize ati: “Byageze nijoro abaturage bumva umwana ataka barahurura basanga arangije kumusambanya kandi yamwangije nk’uko abihamya.”

Mudugudu avuga ko umugabo uwo mugore yaje asanga, aba mu nzu ntoya cyane ku buryo bose batari kuhakwirwa, nibwo yafashe icyemezo cyo kubacumbikisha.

Bivugwa ko uwo musore yahise atoroka nyuma yo gukora ibyo, ntibamufashe ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Gusa abaturage bavuga ko abamenye ayo makuru bayahishe, ntibakoremo raporo ngo bayishyikirize izindi nzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Nizere Yvette Aline, yabwiye itangazamakuru ko abihereranye ayo makuru bagiye gukurikiranwa.

Yagize ati: “Ntabwo nari mbizi, cyakora turabikurikirana ababigizemo uruhare babihanirwe.”

Bikekwa uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe ku wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024, akajyanwa kwa muganga ku wa Kane.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, umusore ukekwaho gukora iki cyaha yari atarafatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!