Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Gorilla FC

Rayon Sports

Rayon Sports

Aba ni abakinnyi n’ikipe ya Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino wayihuje n’ikipe ya Gorilla FC

Umukino wa mbere mu mikino itandatu ikipe ya Rayon Sports izakina mbere y’umunsi w’Igikundiro wayihuje n’ikipe ya Gorilla FC.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/2025 utangira ku makipe akina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, amakipe menshi yatangiye imyiteguro yo kugerageza abakinnyi bashya no kongera gusubiza ku rwego rwiza abo bari basanganwe.
Ikipe ya Rayon Sports imwe mu makipe aba ahanzwe amaso muri iyi mikino nayo ntiyatanzwe nyuma yo kwiyubaka ijya ku isoko ry’abakinnyi cyane cyane igura abeza bakinaga muri shampiyona y’imbere mu gihugu mu mwaka w’imikino uheruka wa 2023/2024 ndetse no ku isoko mpuzamahanga.

Rayon Sports
Aba ni abafana b’ikipe ya Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino aho bishimiye bamwe mu bakinnyi bari babonye ku nshuro ya mbere

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi benshi rero, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20-07-2024 kuri Sitade yitiriwe PELE yakinnye umukino wa mbere wa gicuti umwe mu mikino igera kuri itandatu izakina mu kwitegura uyu mwaka w’imikino. Uwo mukino waje kuyihuza n’ikipe ya Gorilla FC nayo ikina muri shampiyona y’ u Rwanda waje kurangira ikipe zombi ziguye miswi igitego kimwe kuri kimwe. Ibi bitego byatsinzwe na Bobo Camala ku ruhande rw’ikipe ya Gorilla FC na Ishimwe Fiston ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports.
N’ubwo abafana bari biteze bamwe mu bakinnyi bakomeye ariko ntibaje kugaragara kuri uyu mukino. Haruna Niyonzima na Prince ntibigeze bitangazwa kuri uyu mukino nyuma y’amahitamo y’umutoza. Undi mukinnyi utagaragaye ni Muhire Kevin utaratangira imyitozo ku mpamvu yo kuba hari ibitaranozwa neza hagati ye n’ikipe ya Rayon Sports.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Patient , Nsabimana Aimable, Ombolenga Fitina, Richard, Seif, Ganijuru, Fiston, Hadji, Rukundo ndetse na Jesus naho ikipe ya Gorilla FC yo ikaba yabanjemo Gad Muhawenayo, Kevin Uwimana, Didier Nshimiyimana, Samuel Nsengiyumva, Duru Ikena, Emmanuel Uwimana, Docy Irakoze, Evode Ntwali, Camala Mohamed, Victor Murdah, ndetse na Franck Nduwimana. Umutoza wa Gorilla FC ni Alain Kirasa naho Rayon Sports mu gihe umutoza mukuru ataraboneka irimo gutozwa n’umutoza wari usanzwe yongera imbaraga Rebitsa Ayabonga ukomoka muri Afurika y’epfo.

Rayon Sports
Ishimwe Fiston yatsinze igitego cy’akataraboneka ku mupira yateye mu buryo bita ngarama ari hagati ya ba myugariro b’ikipe ya Gorilla FC.

Muri uyu mukino wageragerejwemo abakinnyi benshi, abafana b’iyi kipe bishimiye bisasanzwe umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Mali wagaragaje impano idasanzwe, aho nk’ibisanzwe abakunzi b’iyi kipe bamuhundagajeho amafaranga menshi dore ko batajya bifata aho biborohera kwerekana amarangamutima yabo.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *