Ubwongereza bwananiwe kwica umudayimoni wo ku mukino wa nyuma

Kuri iki cyumweru 14 /07/2024 ni bwo hari hateganyijwe umukino wa nyuma mu irushanwa mpuzabihugu ku mugabane w’Uburayi, Euro, aho Esipanye itwaye igikombe itsinze Ubwongereza 2-1.

Ni umukino watangiye ku i saa tatu z’ijoro ku masaha ya Kigali, imihigo ari myinshi ku mpande zombi, ariko Esipanye ihabwa amahirwe cyane bitewe n’uko yagiye yitwara mu marushanwa.

Harry Kane akomeje kuba umunyamwaku

Igice cya mbere n’ubwo cyaranzwe no kwigana no kwigengesera ku mpande zombi, Esipanye yagaragazaga imbaraga kurusha Ubwongereza, gusa birangira baguye miswi.

Mu gice cya kabiri, amakipe yagarutse yakaniye aje guhindura ibintu, ariko n’ubundi Esipanye ikomeza kotsa igitutu abongereza, maze ku munota wa 47, Niko Williams, ku mupira yahawe na Lamine Yamal atsindira igitego Esipanye, ibi byasabye Ubwongereza kwiyuha akuya, maze ku munota wa 73, Cole Palmer, wari usimbuye, atsindira u Bwongereza igitego cyo kwishyura cyabagaruye mu mukino.

Ni ibyishimo bitarambye, kuko ku munota wa 86, Oyarzabal yaje gutsindira igitego cya 2 Esipanye, ari nako umukino warangiye.

Iyi ntsinzi ya Esipanye ntabwo yatunguye benshi bakurikiranye iri rushanwa kuko na mbere y’umukino bahaga amahirwe Esipanye.

Ubwongereza busa n’ubuhuye n’umudayimoni wo kubura igikombe ku mukino wa nyuma bwikurikiranya, kuko muri Euro ishize, nabwo Ubwongereza bwari bwageze ku mukino wa nyuma butwarwa igikombe n’Ubutaliyani.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *