Rwanda-Diaspora: Komisiyo y’igihugu y’Amatora yishimiye uko amatora yagenze mu mahanga

Mu gihe mu Rwanda harimo kuba Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, uyu munsi taliki 14 Nyakanga 2024, hari hatahiwe abanyarwanda baba mu mahanga, aho Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje ko Amatora yagenze neza hirya no hino ku isi.

Mu butumwa banyujije kuri X, urubuga rwahoze rwitwa Twitter, Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda, bagize bati:” Uyu munsi, byari ibyishimo n’ishema ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga buzuzaga inshingano yabo yo kwitorera ubuyobozi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”

Byari nk’ibirori mu matora yabaye

Iyi komisiyo yakomeje ivuga ko aya matora yagenze neza, iti:” Uyu munsi wari umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika n’abagize inteko ishinga amategeko. Wari umwitozo mwiza kandi wagenze neza ku ma site y’amatora agera ku 140 mu bihugu 70.”

Aha ni muri Kenya ku i saa kumi n’ebyiri za mugitondo bari babukereye

Twabibutsa ko mu Rwanda Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite atangira ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu gihugu, aho biteganyijwe ko guhera saa moya za mu gitondo ibiro by’itora biba bifunguye.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *