Ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yayoboye inama yibanze ku bibazo byihutirwa byerekeye umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa RD Congo, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho yabereye mu ngoro ya Tshisekedi iherereye ahitwa Mont Ngaliema.
Iyi nama kandi yabaye mu Cyumweru gishize nyuma y’indi yabaye igitaraganya nyuma y’uko M23 ihanganye na FARDC yari imaze kwigarurira Centre ya Kanyabayonga, yari yahuje Tshisekedi n’abasirikare bakuru bo mu ngabo ze.
Patrick Muyaya, uvugira Guverinoma ya RD Congo, yatangaje ko Perezida Tshisekedi ahangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RD Congo, by’umwihariko ifatwa rya Centre ya Kanyabayonga ryatumye hashyirwaho ‘Task Force‘ ishinzwe umutekano igomba kumukurikiranira uko ibintu byifashe.
Perezida Tshisekedi yashyizeho itsinda rizajya riterana buri cyumweru mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe no kugaragaza ba nyirabayazana mu guteza umutekano muke.
Iri tsinda rigizwe n’abasirikare bakuru n’abapolisi na Tshisekedi, inama ya mbere bakoze, yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, aho Tshisekedi yagejejweho raporo y’uko ku kibuga cy’intambara byifashe.
Mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu, Tshisekedi yahise ategeka ubuyobozi bukuru bw’igisirikare kureba igikwiye bukagikora.
Tshisekedi yatanze iryo tegeko mu gihe Amerika iherutse gutangaza ko Kinshasa n’uruhande bahanganye bemeye agahenge k’ibyumweru bibiri mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara.
Muyaya kandi yavuze ko “RD Congo yiteguye gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kwisubiza buri gace k’ubutaka bw’igihugu cyacu bufitwe n’ibyo byihebe (M23) ndetse n’u Rwanda.”