Portugal yakuye insinzi mu menyo ya rubamba

Christiano
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo kubona itike ya 1/4 bigoranye

Ibintu bikomeje kugorana muri iki gikombe gikomeye ku mugabane w’i Burayi aho amakipe y’ibihugu y’intoranywa akomeje kwesurana.

Kuri uyu wa Mbere hari hatahiwe ikipe ikinamo umukinnyi w’igihangange mu mateka ya ruhago hano ku isi, aho amaze ibinyacumi by’imyaka yigaragaza, mu makipe yose yakiniye. Uwo mukinnyi Christiano Ronaldo wamenyekanye mu makipe FC Porto y’iwabo muri Portugal, Manchester United yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Esipanye, Juventus Torino yo mu gihugu cya’Ubutariyani, ubu akaba ari gukinira ikipe ya Al Nasri yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite ( Saudi Arabia), kuri iyi nshuro akaba ari kumwe n’ikipe y’igihugu ye ya Portugal mu mikino yumupira w’amaguru ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi muri uyu mwaka wa 2024(Euro2024).

Christiano
Christiano Ronaldo akomeje kwandika amateka atazakorwa n’uwo ariwe wese.

Iri joro rere ikipe y’igihugu ya Portugal yari yahuye n’ikipe y’igihugu ya Slovenia muri kimwe cy’umunani bishakamo ikipe yerekeza muri kimwe cya kane. Wari umukino wa kabiri kuri uyu munsi aho wari uje ukurikiye umukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yari yahuye n’ikipe y’igihugu y’Ububirigi bikarangira Ubufaransa butsinze igitego kimwe ku busa.

Uyu wabaye umukino ukomeye cyane dore ko amakipe yombi yari afite inyota yo gushaka igitego ariko bikomeza kunanirana kugeza iminota mirongo icyenda irangira amakipe yombi yabuze igitego. Byaje kuba ngombwa rero hitabazwa iminota mirongo itatu y’inyongera.

Christiano
Aha umukinnyi ukomeye ku isi Christiano Ronaldo yahushije penaliti bituma abafana bagwa muri koma.

Nyuma gato iminota y’inyongera itangiye ku munota wa 105′ ikipe ya Portugal yaje kubona penaliti nk’ ibisanzwe iramutswa kabuhariwe Christiano Ronaldo.

Aya rero yari amahirwe y’iyi kipe yo gutsinda umukino. Nawe nta kuzuyaza yemeye kuba umucunguzi wa bagenzi be. Uko yabyifuzaga, byaje kuba ikinyuranyo icyizere kiba kiraje amasinde penaliti arayirata/arayihusha. Imitima y’abafana iba iguye mu nda ityo.

Amakipe yombi yakomeje guhatana bigera aho umusifuzi abirambiwe iminota mirongo itatu irarangira nawe ahuha mu ifirimbi, ubwo umwanya wa karundura uba urageze.

Amakipe yombi aba atangiye kutera penaliti aho n’ubundi penaliti ya mbere ya Portugal yahawe Christiano Ronaldo akanayitsinda hanyuma Slovenia ikayihusha. Niko byakomeje kugeza kuri penaliti ya gatatu bikarangira zibaye penaliti 3 za Portugal kuri 0 za Slovenia.

Portugal
Nyuma yo gutsindira kuri penaliti ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Portugal

Portugal iba ikatishije itike ya kimwe cya kane.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *