Ububirigi nabwo buratashye

Ububirigi
Ikipe y’igihugu y’Ububirigi isezerewe n’Ubufaransa mu mikino ya Euro2024

Indi kipe y’ikigugu mu zahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe  isezerewe mu marushanwa y’igikombe cy’Uburayi.

Mu mikino yo gushaka itike ya kimwe cya kane mu gikombe guhuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’Uburayi kuri uyu mugoroba wo kuri tariki ya mbere Nzeri yatangiriye ku mukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ububirigi. Aho uyu mukino wafatwaga nk’ukomeye kurusha indi muri iki kiciro.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ni Mike Maignan , 5Jules Koundé, 4Dayot Upamecano, 17William Saliba, 22Theo Hernández, 13N’Golo Kanté, 8Aurélien Tchouaméni, 14Adrien Rabiot, 7Antoine Griezmann, 15Marcus Thuram, na 10Kylian Mbappé.

Naho ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ububirigi ni 22Jérémy Doku, 10Romelu Lukaku, 20Loïs Openda ,11Yannick Carrasco, 24Amadou Onana, 7Kevin De Bruyne, 3Arthur Theate, 5Jan Vertonghen4, Wout Faes, 21Timothy Castagne na 1Koen Casteels

Mbappe
Mu buryo bwari bugoranye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ibonye itike ya kimwe cya kane

Ni ikipe zisanzwe zikomeye kuko uko ari ebyiri zihora mu myanya icumi ya mbere ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA muri iyi myaka icumi ishize.

Iyi kipe y’Ubufaransa yari yavunikishije rutahizamu igenderaho ariwe Mbappe , aho yari yagize ikibazo cyo kuvunika izuru ariko bikaba bitaramugizeho ingaruka zikomeye. Abaganga b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa bakaba barabonye ko byaba byiza akomeje imikino ariko agakina yambaye masike.

Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hano mu Rwanda, nk’ibisanzwe zose zizana inyota yo gushaka ibitego ariko zikomeza kugaragaza gukanirana bikomeye.

Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi ziba zigiye kuruhuka ziguye miswi.

Mu gice cya kabiri ikipe zombi zakomeje kugaragaza inyota y’ibitego ariko bikomeza kunanirana. Umukino uri hafi kurangira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatatse izamu ry’Ububirigi birangira iyi kipe yitsinze igitego ku munota wa 85′ w’umukino. Icyo gitego kikaba kitsinzwe na myugariro w’Ububirigi Jan Vertonghen.

Umukino ukaba warangiye utyo ikipe y’igihugu y’Ububirigi iba isezerwe iryo, Ubufaransa buba bukatishije itike ya kimwe cya kane aho butegereje uko indi mikino irakurikiraho ngo bubone iyo buzahura nayo muri kimwe cya kane.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *