Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

APR FC yegukanye insinzi ya Mbere mu Mahoro

Mugisha
Mugisha Gilbert ukinira ikipe ya APR FC afunguye ku mugaragaro inshundura zo muri sitade amahoro

Mu mateka biranditswe ko kuri iyi tariki sitade Amahoro yakiriye umukino wa mbere kuva yavugirurwa ikava ku kwakira abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu bikagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu bicaye neza.

Byari kuri uyu wa Mbere tariki ya 1-07-2024, ubwo umukuru w’igihugu ndetse na perezida wa CAF bafunguraga iki gikorwa remezo cy’akataraboneka ku mugabane wa Afurika.

Ni mu gihe ikipe ebyiri za hano mu Rwanda zahuye mu kuyifungura ari APR FC ndetse na Police FC.

Izi kipe zombi zaje zihigana ubutwari, ariko birangira APR FC itsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse rugikubita ku munota wa 13′ w’igice cya mbere.

Mugisha
Igitego kimwe nicyo cyatandukanije amakipe yombi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mugisha Gilbert nawe yandika amateka atsinda igitego cya mbere muri iyi sitade.

Ingabo
Muri sitade Amahoro hagaragaye abasirikare benshi bari baherekeje ikipe ya APR FC mu mukino wo gufungura iyo sitade, mu isura idasanzwe mu gufana.

Muri uyu mukino hakaba hagaragaye uburyo budasanzwe bw’imifanire aho hagaragaye umubare mwinshi w’ingabo z’igihugu aho bari baje gushyigikira iyi yabo ya APR FC.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!